Abarwanya b’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa repubulika ya Centrafrika zimaze amasaha arenga 24 zigenzura sous-Perefegitura ya Zemio mu gihe izindi zafashe umuhanda uzerekeza mu mujyi wa Obo ufatwa nk’irembo ry’uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bangui.
Zémio ni imwe muri sous-Perefegitura zigize Centrafrika,iherereye mu birometro 1,113 mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bangui. Kuva ku munsi wejo bivugwa ko izi ingabo za Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC) zahigaruriye ndetse abarwanyi bazo bakaba bakomeje gusatira umugi wa Obo uri mu birometero 200 uvuye aho zafashe ku munsi w’Ejo.
Agace ka Zémio ni kamwe mu duce tw’imisozi miremire ya Mbomou bigoye cyane ko Ingabo za Centrafrica zashobora kwirukanamo aba barwanyi mu gihe cyose baba bahashinze ibirindiro bihoraho.
Abatangabuhamya baganiriye n’ikinyamakuru CNC cyandikirwa aho muri Centrafrica bavuze ko izi nyeshyamba zirwana zerekeza mu gace ka Obo kari mu birometero 200 uvuye mu mujyi wa Zemio wigaruriwe n’inyeshyamba aho ngo zirwana zerekeza ku mupaka uhuza iki gihugu na Sudan y’Epfo.
Bivugwa ko abaturage batuye mu mujyi wa Obo inyeshyamba zirwana zerekezaho bamaze kwimuka aho bakeka ko mu masaha make inyeshyamba ziza kuba zihasesekaye.
Amakuru ava ku ngabo za MINUSCA avuga ko aba bagabye iki gitero gikomeye ari bamwe mu baherukaga kugaba igitero cyafashe umujyi wa Bangassou nyuma zigafata icyemezo cyo gusubira inyuma zibisabwe n’ingabo za MINUSCA.
Ildephonse Dusabe.