Umusirikare umwe wa Centrafrique yaguye mu gitero cyakomerekeje benshi mu basirikare ba MINUSCA mu gace ka Obo ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu nkuko amakuru ava muri iki gihugu abitangaza.
Iki gitero cyaguyemo umusirikare wa Centre Afrique cyagabwe mu masa 20:00 kuwa 27 Nyakanga 2021, aho mu mujyi wa Obo humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu .
Bivugwa ko umusirikare wa Centrafrique witwa Sangaris ufite ipeti rya Liyetona ariwe waguye muri iyi mirwano naho abandi basirikare b’ubutumwa bw’umuryango wabibumbye batatangajwe umubare babikomerekeyemo.
Mu butumwa MINUSCA yavuze ko abasirikare bayo barimo kurinda umujyi wa Obo bagwabweho igitero n’abarwanyi bikekwako ako ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa UPC .
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Obo Ernest Mozedio yavuze ko abakozi ba MINUSCA bagabweho igitero ari abakomoka mu gihugu cya Morocco bityo avuga ko nta gushidikanya abasirikare bose bakomeretse bashobora kuba bafite inkomoko mu gihugu cya Morocco.
Aha mu mujyi wa Obo abaturage benshi bivugwa ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize bahungiye mu nsengero n’ibigo by’amashuri, mu gihe ingabo za Leta n’iza MINUSCA zongeye ama bariyeri mu rwego rwo gukaza umutekano.