Umusirikare w’u Rwanda wari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique, yaguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui.
Itangazo rya Minusca rivuga ko usibye uwo musirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero. Minusca yamaganye iki gitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.
Ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui humvikanaga amasasu menshi, mu bice bya PK12 na PK9. Amasasu arimo ay’imbunda nini yumvikanaga kandi ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.
Si iki gitero cyagabwe ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro gusa kuko, mu rukerera rw’uyu munsi inyeshyamba zagabye ibitero bikomeye kungazo za Centre Africa n’iz’Uburusiya zigerageza kwinjira mu murwa mukuru Bangui.
Ildephonse Dusabe