Umuyobozi wa Gatorika Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,Cardinal Ambogo Fridoli yabwiye Papa Francis atarya iminwa ko Perezida Felix Tshisekedi atigeze atsinda amatora yabaye mumwaka wa 2018.
Cardinal Ambongo Fridoli ari mbere y’imbaga nyamwinshi i Kinshasa yerekanye akababaro ku gihugu ariko yavugaga atunga agatoki abanyapolitiki b’igihugu cye aho yavuze ko aribo bari inyuma y’ibibi bigwira abaturage.
Yakomeje avuga ko na Prezida Felix Tshisekedi atigeze atsinda amatora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018 , ati: “Nawe ubwe arabizi neza ko atatsinze ayamatora, ndetse n’imiryango mpuzamahanga twarayimenyesheje ariko irabyirengagiza, sinjye wari kureka kwemera iby’Isi yose yemeye ariko mukuri ntabwo yatsinze amatora, ibi birimubituma iki gihugu gikomeza kuba mu bibazo”.
Igihe amatora yarangiye murico gihe uwitwa Martin Fayuru, nawe wari umu candidat , yamaganye intsinzi ya Felix Tshisekedi, avuga neza ko atigeze atsinda amatora, aho yaje guhamya neza ko amatora yabayemo “uburiganya”.
Mu matora yo mu mwaka wa 2018, Félix Tshisekedi yatowe n’amajwi 7,051,013 bingana na 38,57%, mu gihe Matin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 6,366,732 bihwanye na 34,83%, naho Emmanuel Ramazani Shadary, agira amajwi 4,357,359 angana na 23,84%.
Uyu mwaka wa 2023 ,muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu , gusa abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu bahamya ko afite kutaba kubera umutekano muke ukomeje kuyoboza uburasirazuba .
Ngo aya matora aramutse atabaya byaba ari ku nyungu za Tshisekedi dore ko benshi bahamya ko ahabwa amahirwe make cyane yo kongera gutorwa hagendewe ku biri kubera mu gihugu , abo bahanganye ndetse n’igikundiro afite muri rubanda.
Mwizerwa Ally