Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gutabaza amahanga ubwo yabwiraga umuryango w’ubukungu bw’Afurika yo hagati CEEAC ko mu masezerano y’uyu muryango , harimo ubufatanye mu Bukungu, umutekano ndetse na Politiki, bityo asaba ko bagomba gukora iyo bwabaga bakabatabara mu ntambara bahanganyemo n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’intebe wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Rukonde ubwo yatangizaga inama y’aba Minisitiri bo muri uyu muryango wa CEEAC bateraniye mu mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023.
Ni inama biteganijwe ko izakurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango nayo ikazabera mu murwa mukuru wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo Kinshasa aho iy’aba Minisitiri yabereye.
Iyi nama y’umuryango w’ubukungu bw’Afurika yo hagati n’ubundi byitezwe ko abayobozi ba Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bazageza kuri aba bakuru b’ibihugu ikibazo bamaze iminsi bavuga ko u Rwanda rwabateye rwihishe inyuma y’inyeshyamba za M23 mu rwego rwo kubasahurira imitungo kamere ihabarizwa.
Ibi kandi byagarutsweho na Sama Lukonde Minisitiri w’intebe w’iki gihugu ubwo yongeraga guhamya rwose ko igihugu kimwe mubyo bahuriye muri uyu muryango cyateye igihugu cyabo kugira ngo kibasahure umutungo wabo. Yasabye kandi ko batabarwa kugira ngo abaturage b’inzira karengane bari kwicwa n’inyeshyamba zishyigikiwe n’igihugu cy’u Rwanda batabarwe.
uyu mugabo kandi yagaragaje ibi mugihe inyeshyamba za M23 zikomeje gukataza zirimo kwigarurira uduce twinshi tugize uburasirazuba bwa Congo by’umwihariko Kivu y’amajyaruguru.
Adeline Uwineza