Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta muri Centrafrique rishinja u Rwanda kwivanga muri politiki yabo ,aho barushinja kuba inyuma y’umugambi Perezida Faustin Archange Touadéra afite wo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’iki gihugu agamije kwiyongeza manda ya 3 atemererwa n’amategeko.
Abagize Ihuriro rya Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique bise G16 (La Société Civile pour la Défense de la Constitution du 30 Mars 2016) bemeza ko bafite amakuru yizewe avuga ko Perezida Touadéra ashaka guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu agamije kwiha manda ya Gatatu itagenwa n’itegeko nshinga ryo mu mwaka 2016.
Jean-François Akandji-Kombé uyobora iri huriro yabwiye RFI dukesha iyi nkuru ko u Rwanda rwasezeranyije Touadéra kuzabimufashamo ndetse ngo ruzatanga amafaranga yo kugira ngo byose bikorwe, ndetse hakazitabazwa inzira ya Kamarampaka.
Aabagize G16 bavuga bigayitse kubona igihugu bubaha nk’u Rwanda gitangiye kwivanga muri Politiki yabo , ari naho bahera bavuga ko ibi bishobora kuzana agatotsi mu baturage b’ibihugu byombi bari babanye kivandimwe.
Umubano w’u Rwanda na Centrafrique umaze gukomera , aho mu byatumye ukomera harimo ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bya gisirikare. Kugeza ubu muri Centrafrique ingabo z’u Rwanda zihabungabunga amahoro bigendanye n’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye wongeyeho n’izagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye bukorera muri iki gihugu MINUSCA.