Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafriqwe (MINUSCA) ziherutse kwica umuyobozi w’abarwanyi baziciye umusirikare General Mahamat Tom Uzwi nka Bin Laden.
Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero cy’abitwaje intwaro bo mu ihuriro rya CPC, cyagabwe ku basirikare bari ku burinzi hafi y’agace ka Sam-Ouandje, intara ya Haute –Kotto tariki Nyakanga 2023 MINUSCA yatangaje ko batatu muri aba barwanyi na bo bahasize ubuzima.
CPC, mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuhuzabikorwa mukuru wayo wungirije, Nouredin Adam, kuruyu 13 Nyakanga yasobanuye ko Tom yishwe n’ingabo z’u Rwanda tariki ya 10 mu birometero bigera ku 10 ugana ahitwa Sam-Oundja
Iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Centrafrica rivuga ko abasirikare b’u Rwanda bavuye mu birindiro byabo muri Sam Oundja n’amaguru, berekeza aho Tom yabaga muri Sikikede, ariko ngo bakihagera mu masaa kumi y’urukerera abarinzi be bagerageje kubarwanya umwe aricwa, undi arakomereka, uwa tatu afatwa mpiri.
CPC iravuga ko n’ubwo Tom yishwe yari yarahagaritse ibikorwa by’ubunyeshyamba, asigaye ari umuhinzi, nyuma yo kubwirwa na ‘Minisitiri Djoubaye Abazen’.wamwijeje ko abarwanyi be bazashyirwa mu ngabo za Leta.
Iri huriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryigeze kugaba ibitero bikomeye ku ngabo za Leta mu mwaka wa 2020, aho ryashakaga gukuraho ubutegetsi bwa Faustin-Archange Touadera.Waje gucibwa integer n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi.
Umuhoza Yves