Christophe Lutundula Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC,yasabye umutwe wa M23 kuva muri bunagana vuba na bwangu ,bitaba ibyo hagakoreshwa imbaraga za gisirikare.
Ibi , Christoph Lutundula ,yabitangaje ejo kuwa 24 Nzeri 2023,mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Top Congo, kibanze ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.
Muri iki kiganiro, Christophe Lutundula, yavuze ko Ingabo za Leta FARDC , ziteguye kugaba ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 zikawirukana mu mujyi wa Bunanagana , niba abarwanyi b’uyu mutwe batibwirije ngo bawuvemo ku neza.
Yagize ati:” .Niba M23 itibwirije ngo ive muri Bunagana , izahava ku ngufu za gisirikare. Turiteguye kandi tuzakora ibishoboka byose.”
Amagambo ya Christophe Lutundula ,yashimangiye gahunda igisirikare cya Leta FARDC kimazemo iminsi ,mu rwego rwo kwitegura kugaba ibitero simusiga ku mutwe wa M23.
Ni ibitero , bigamije kwambura M23, uduce twose ibarizwamo muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyirango ho muri Kivu y’Amajyaruguru, hatitawe ku gahenge k’imirwano katanzwe hashingiwe ku myanzuro ya Luanda na Nairobi, yafashwe n’Abakuru b’ibihugu byo mu karere ,mu rwego rwo kugarura amahoro n’Umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri, Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC , yari yatangaje ko Guverinoma ya DRC , ihomba arenga miliyoni imwe y’amadolari buri kwezi( 1.000.000) yari asnzwe ava mu misoro y’ibicuruzwa byanyuzwaga ku mupaka wa Bunagana nk’uko bikubiye mi gitabo kiswe “Livre Blanc” cyashyizwe hanze na Guverinoma ya DRC.
Patrick Muyaya, yavuze ko ayo amafaranga yose, ari kujya mu kigega cya M23 , yongeraho ko Guverinoma ya DRC itazakomeza kubyihanganira.
nyuma yo guteguzwa intambara ,ubu M23 yo ihugiye mu biki?
Mu gihe Guverinoma ya Congo , ikomeje gutangaza intambara kuri M23, uyu mutwe wo uhugiye mu bikorwa byo kuganiriza Abaturage by’umwihariko muri teritwari ya Rutshuru , ubasobanurira imigabo n’imigambi yawo.
Muri ibyo biganiro harimo n’ibiheruka kubera mu gace ka Kiwanja, Maj Will Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yijeje Abaturage ko M23 itazongera gukora ikosa ryo gusubira inyuma ndetse ko Guverinoma ya Congo n’ikomeza kwanga ibiganiro, M23 izarwana kugeza igeze ku ntego zayo zose.
Ati:’ Ubu noneho ndagirango Mbabwire ko M23 itazongera gusubira inyuma. Kuri iyi nshuro ntabwo bizashoboka tuzarwana kugeza tugeze ku ntego zacu”
Maj Willy ngoma , kandi aheruka gutangaza ko M23 yiteguye guhangana n’ibitero by’ingabo za Leta FARDC n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR ,Nyatura na Mai Mai uko byaza bimeze kose .
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC , bavuga ko mu gihe gito kiri imbere rushobora kongera kwambikana hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 ,bitewe n’uko impande zombi zananiwe kumvikana ndetse buri ruhande, rukaba rukomeje kwitegura imirwano ku buryo bukomeye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com