Imbere y’intekonshingamategeko ya Leta Zunze ubumwe za Amerika kuwa 8 Werurwe 2023, Abayobozi b’urwego rushinzwe ubutasi muri iki gihugu CIA(Central Inteligence Agency) ,bwavuze ko umutwe wa FDLR ariyo mpamvu ikomeye, ituma u Rwanda rushobora kuba rutera inkunga M23.
Ni ibikubiye muri raporo uru rwego ruheruka gukora, igaragaza ibiri kubera ku Isi bishobora gutuma umutekano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uhungabana.
Ubwo CIA yamurikaga iyi raporo,yabwiye intekonshingamategeko ya USA ko kuba DRC yarananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDR, ariyo mpamvu ishobora kuba ituma u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23.
U rwego rwa CIA ,rwongeraho ko u Rwanda rushobora kuba rwarahisemo gufasha M23, bitewe na none n’imvugo z’urwango n’urugomo bikomeje kwibasira abavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa DRC.
Ati:u Rwanda rufite amateka maremare yo kwinjira muri DRC kandi rubona kuba Kinshasa yarananiwe kurwanya imitwe irurwanya irimo FDLR nk’ikibazo k’umutekano warwo .imvugo z’urwango n’urugomo byibasira Abanyarwanda mu burasirazuba bwa DRC nabyo bikomeje kwiyongera.
U Rwanda rwakunze gushinja Ubutegetsi bwa Kinshasa, gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR ugamije kuruhungabanyiriza umutekano ,mu gihe DRC nayo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ,byatumye umubano w’ibihugu byombi wongera gusubira i rudubi.
Ubu, ubutegetsi bwa DRC bwahisemo kwifashisha abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba izwi nka Nyatura na Mai Mai itandukanye, mu rugamba buhanganyemo n’umutwe M23 muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko nti bibuza M23 gukomeza kwigarurira ibice byinshi muri izi teritwari.
DRC ivuga ko imbaraga z’umutwe wa M23, zituruka k’ubufasha bw’abasirikare n’ibikoresho by’intambara u Rwanda ruwuha ,ibirego u Rwanda rwakunze guhakana rwivuye inyuma.