Urwego rushinzwe Ubutasi , bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika CIA, rwatangaje ko igihugu cy’Ubushinwa kiri mu myiteguro yo gutera Taiwan Ndetseko iyi myiteguro ,Ubushinwa biyigeze kure.
William Burns Umuyobozi wa CIA(central Intelligence Agency) aganira n’ikinyamakuru PBS ,yavuze ko bitazwatara imyaka myinsi kugirango ubushinwa bugabe ibitero kuri Taiwan.
Yagize ati:” Ntago nahita mvuga ngo bizaba mu kwezi cyangwa Umwaka. Igisubizo nyacyo n’uko uko igihe kigenda gihita, ariko Ubushinwa burushaho kwitegura Intambara kandi dufite amakuru ko imyiteguro yabwo irimbanyije.”
Yongeye ho ko Ubutegetsi bw’Ubushinwa, bwamaze guha amabwiriza igisirikare cyabwo , kwitegura intambara bitarenze 2027 .
Ku rundi ruhande ariko, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamaze gutangaza aho zihagaze ku kibazo cya Taiwan n’Ubushinwa.
Perezida Joen Biden, nta siba kuvugira ku mugaragaro ko mu gihe Ubushinwa bwatera Taiwan, Amerika izahita ijya mu ntambara n’Ubushinwa mu rwego rwo kurengera Taiwan
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ariko se USA izarwana n’isi yose?igihe yahereye mu 1914 ikarwana muri Asia Afrika Europe izageza ryari?
Kdi ikibazo niyo yiyenza bikarangira inatsinzwe nk’uko byagendekeye Somalia-Siria-Indochine-Afganistan n’ahandi.iba itarakiranuka n’iyo yateje hagati ya Russia na Ukraine nayo irimo gutsindwamo?