Inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mitwe irwanya u Rwanda zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, zateye imbonerakure zo mu mutwe w’urwego rw’umutekano mu Burundi, zicamo babiri.
Ni igitero cyabaye ku gasozi ka wa Rutorero ko muri zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi, ahumvikanye urusaku rw’imbunda ziremeye.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko babiri mu mbonerakure bapfiriye aho abandi bane bakomeretse bikabije.
Ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 14 Gicurasi, mu ijoro, aho iki gitero cyagabwe ku Mbonerakure ziba ku musozi wa Rutorero, muri komini ya Mabayi.
Amakuru aturuka mu gipolisi avuga ko icyo gitero cyakozwe n’inyeshyamba zo mu Rwanda -FLN (National Liberation Force), inyeshyamba zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.
Amakuru aturuka muri ako gace agira ati “Amasasu n’ibibunda biremereye byumvikanye mu birometero 10 uvuye ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda”
Nk’uko amakuru amwe abitangaza, abakomeretse cyane ubu bari kuvurirwa mu bitaro bya Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi.
Abaturage batuye mu bice bikikice ishyamba rya Kibira kuri ubu bafite ubwoba nyuma y’iki gitero. Bamwe muri bo ndetse bahunze bahungira hamwe na bene wabo mu murwa mukuru wa komini ya Mabayi.
Umwe yagize ati “Mbere, Imbonerakure zashinjwaga gukorana n’izo nyeshyamba. Dutinya kwicwa. Dufite ubwoba.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri komini ya Mabayi na Bukinanyana yemeza ko imirwano yabaye kandi ikanamenyekanisha ko amarondo arimo gukorwa kugira hashakishwe abagabye iki gitero.
RWANDATRIBUNE.COM