Mu mirwano yasakiranije inyeshyamba za FLN n’ingabo z’igihugu cy’ u Burundi (FDNB) mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022, yahitanye umusirikare ufite ipeti rya Sergeant muri FLN wari kumwe n’abandi 2 .
Iyi mirwano yabaye kandi , haguyemo umusirikare w’u Burundi umwe. Amakuru atangazwa n’imboni ya Rwandatribune i Mabayi avuga ko imirambo ine yavumbuwe n’abaturage ku gasozi ka Ngara muri Zone ya Gafumbegeti, mu gace ka Butahana muri komini ya Mabayi aha Ni mu ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, ni nko mu bilometero 120 uvuye mu murwa mukuru w’ubucuruzi Bujumbura.
Imirambo itatu y’inyeshyamba za FLN n’umusirikare w’u Burundi babonywe n’abaturage ubwabo.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu Cibitoki ivuga ko FDNB (Ingabo z’igihugu z’ u Burundi) yahanganye na FLN nk’uko binatangazwa n’umuvugizi w’ingabo za leta . Akomeza avuga ko muri ako gace habereye imirwano ikaze hagati y’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN ufite inkomoko mu Rwanda n’abasirikare b’u Burundi.
Umusirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi yagize ati: “Imirwano ikaze yahitanye abantu 3 ku ruhande rw’izo nyeshyamba za FLN zari zimaze igihe kinini mu ishyamba kimeza ry’i Kibira kandi tubabajwe n’umusirikare wacu waguye muri iyo mirwano”. Yakomeje avuga ko iyi mirwano yakomerekeyemo abandi basirikari batatu b’igihugu.yanasabye abaturage gukomeza kwirindira umutekano.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ikomeza ibivuga ngo abaturage batuye muri komine ya Mabayi baremeza ko hari imitwe yitwaje intwaro itandukanye harimo n’uyu wa FLN warwanye none. Bagize Bati: “Kugeza ubu urujya n’uruza rw’aba barwanyi bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rufite intwaro zikomeye”.
Umuyobozi wa komine ya Mabayi yemeza aya makuru. Yagiriye inama abaturage yo kurushaho gufatanya n’igisirikare .
FLN ni umutwe w’inyeshyamba, wavutse kubw’amahari yari mu mutwe wa FDLR. Kugeza ubu ufite ibirindiro mu shyamba ry’i Kibira nyuma yo kuhagera uhunze ibitero wagabwagahi n’Ingabo za Congo Kinshasa(FARDC). Uyu mutwe ni nawo bafashwaga na Paul Rusesabagina ufungiwe i Mageragere ukaba waragize uruhare mu bitero byagabwe ku basivili i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu mwaka 2018.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM