Tariki ya 7 Ukuboza 2021, nibwo Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano by’Ubukungu Maj Gen Abel Kandiho uyobora urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda CMI.
Ibi bihano ntibyakiriwe neza na Guverinoma ya Uganda yari isanzwe izwiho kugira umubano udasanzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika ari nabyo byatumye , Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Flavia Byekwaso mu kiganiro n’itangazamakuru yibasira Amerika ayinenga ko ngo mu byo yagendeyeho ifatira Gen Kandiho ibihano uruhande rwabo nka Guverinoma ya Uganda rutumvishwe.
Nyuma yo kubona ibi bitagize icyo bihindura ku bihano Kandiho yafatiwe, Guverinoma ya Uganda ibinyujije mu kigo gishinzwe ubutasi mu ngabo za Ugand CMI biyemeje gutangira uburyo bushya buhereye mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya Makerere.
Kuri munsi wo kuwa Mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021, nibwo itsinda ry’abanyeshuri bavuga ko baharanira ukwishyira ukizana n’iterambere rya Afurika(Pana Africanism Movement) bakoze igisa n’imyigaragambyo irwanya ibihano byafatiwe Maj Gen Kandiho ku itegekjo bahawe na CMI.
Muri iyi myigaragambyo, uru rubyiruko rwari rwigabije umuhanda uva Nsambya werekeza kuri Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika,aho bagendaga baririmba indirimbo zivuga ko bubaha umubano w’ibihugu byombi , gusa bakavuga ko batazihanganira umuntu wese ushaka kwigisha Uganda uko yubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Bimwe mu byashingiweho Maj Gen Abel Kandiho afatirwa ibihano, birimo kuba uyu mugabo yaragiye yijandika mu bikorwa byo guhohotera abantu no kubafunga abaziza ubwenegihugu, rimwe na rimwe ngo abafugungiye muri Kasho za CMI bafatwa nabi abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu . Akenshi kandi avugwa ko ariwe ushyira mu bikorwa amategeko ya Perezida Museveni cyane iyo agiye guhohotera abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Gen Kandiho yakunze kuvugwa mu kwibasira Abanyarwanda baba muri Uganda aho urwego ashinzwe rushinja umunyarwanda wese rwafashe kuba intasi inekera u Rwanda .
Maj Gen Kandiho aherutse gutangaza ko ibihano yafatiwe ntacyo bimubwiye cyane ko we yemeje ko bishingiye ku nyungu za Politiki, bityo asanga bitagomba kumurangaza nk’umusirikare kuko atari umunyapolitiki.