Marinos Alexanria uzwi nka Esther yazuye akaboze ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, nyuma yo kwerekana ibikomere avuga ko yatewe n’itotezwa yakorewe n’abakozi ba CMI ubwo yari afungiye kuri Sitasiyo yayo iri i Mbuya.
Uyu mugore usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka National Unity Platform(NUP) rya Robert Kyagulanyi , we ubwe atanga ubuhamya anavuga ko abakozi b’uru rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda bagiye bamukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsinda igihe yari afunzwe.
Mu butumwa buheruka gushyirwa ahagaragara na Bobi Wine uyobora ishyaka NUP rifatwa nk’irya mbere mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Museveni kuwa Gatatu tariki ya 20, avuga ko uyu mugore yakorewe iyicarubozo ririmo kumutwikisha amashanyarazi ku kibuno no mu mbavu, kumukubita bikabije n’ibindi byamusigiye inkovu nyinshi zitazapfa gusibangana.
Esther avuga ko mu bakozi ba CMI yibuka amazina bagize uruhare mu kumukorera iyicarubozi harimo uwitwa Ali Hassan wiyita Ssengoba.
Umuvugizi w’igisrikare cya Uganda Brig Gen Felix Kulayigye yavuze ko ibyo uyu mugore na Bobi Wine batangaza ari ibinyoma ndetse anemeza ko ayo mazina y’umwe mu bantu ashinja ko bamutoteje ntawe bagira witwa gutyo mu rwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI).
Gen Kulayigye avuga ko ibi byose uyu mugore ashobora kuba abikora agamije kwigira umwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi agamije kwaka ubuhungiro mu bihugu by’uburayi na Amerika kuko ngo ariyo turufu basanzwe bakoresha.
Gutoteza abatavugarumwe n’ubutegetsi ariko si ubwambere bivuzwe kuri CMI kuko mu minsi yashize yatotezaga abanywarwanda babaga biswe intasi z’u Rwanda.