Guverinoma ya Uganda ko yakoze iperereza ku musirikare wayo, Pte Baruku Muhuba ingabo z’u Rwanda (RDF) ziherutse gutangaza ko zamufatiye mu Murenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera, ngo isanga yarashimuswe akuwe ku butaka bwa Uganda ishinja u Rwanda ubushotoranyi.
Tariki ya 13 Kamena 2021, RDF yatangaje ko saa munani n’iminota 45 z’igicamunsi cyo ku wa 12 Kamena, yafatiye Pte Baruku ku butaka bw’u Rwanda, mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Kamanyana, yambutse mu buryo butemewe n’amategeko.
Ku mugoroba w’iyi tariki, RDF yashyikirije Leta ya Uganda yari ihagarariwe na Capt. Peter Mugisha uyu musirikare yari yafashe, igikorwa kikaba cyarabeye ku mupaka wa Cyanika uhuza ibihugu byombi.
Icyo gihe, Capt. Mugisha usanzwe ari Komiseri ushinzwe umutekano mu Karere ka Kisoro, yemeye ko Pte Baruku yibeshye, yinjira mu Rwanda ariko yongeraho ko byatewe n’uko nta mbago zitandukanya ibihugu zihari. Yanasabye imbabazi, asaba uyu musirikare ko ubutaha yajya amenya ahantu aherereye.
Uganda yakoze iperereza
Igitangazamakuru Chimpreports kivuga ko cyamenye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2021 abakozi b’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda, CMI (Chieftaincy of Military Intelligence) bakorera muri Mbuya, bahase ibibazo Pte Baruku bijyanye n’ifatwa rye.
Igisirikare kandi ngo cyafashe imibare iranga ahantu (coordinates) uyu musirikare yafatiwe, gisanga ari ku butaka bwa Uganda, mu Mudugudu witwa Gahungu muri metero zirenga100 uvuye ku mupaka wa Cyanika.
Ibyo kuba Capt. Mugisha yaremeye ko Pte Baruku yinjiye ku butaka bw’u Rwanda, ngo ni uko nta makuru ahagije yari abifiteho.
Umuvugizi wa Guverinoma wa Uganda, Ofwono Opondo na we yabishimangiye ati: “Yashimutiwe n’abasirikare b’u Rwanda mu mudugudu wa Gahungu muri Rukare, muri metero zirenga 100 uvuye ku mupaka w’u Rwanda wa Cyanika, saa 6h40 z’umugoroba tariki ya 12 Kamena 2021.”
Uganda yandikiye u Rwanda, irushinja ubushotoranyi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena, Opondo yamenyesheje iki gitangazamakuru ko Guverinoma ya Uganda nyuma yo kubona amakuru y’uko “Pte Baruku yashimuswe na RDF”, yandikiye Guverinoma y’u Rwanda.
Iyi baruwa yanditse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, yoherejwe kuri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu nk’uko Opondo yakomeje abivuga. Yagize ati: “Ni ukuri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacu yagejeje inyandiko yamagana kuri Ambasade y’u Rwanda hano i Kampala ku wa Mbere.”
Opondo yavuze ko muri iyi nyandiko, Guverinoma ya Uganda yamagana ubushotoranyi bukorwa n’abasirikare ba RDF ku mupaka, ikaba inasaba u Rwanda ko rutazabusubira.
Pte Baruku yafashwe mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza, ndetse n’umuhate w’ibihugu by’abahuza (Angola na RDC) nta kinini watanze. Umutekano ku mipaka urarinzwe cyane mu rwego rwo kwirinda ko hari uwakwinjira akawuhungabanya.