Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,watangaje ko ugiye kongera kubura ibitero byawo k’Ubutaka bw’u Rwanda.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamkuru gisanzwe kivugira uyu mutwe, Gen Hakizimana Antoine Jeva uvuga ko ariwe Mugaba mushya w’Ingabo za FLN, yatangaje ko nyuma y’ibibazo bikomeye uyu mutwe wari umaze igihe ucamo, kuri ubu wongeye kujya muri gahunda yo kwiyubaka.
Yakomeje avuga ko Umutwe ayoboye wa FLN, uri gutegura kongera kugaba ibitero ku birindiro bya RDF(Rwanda Defense Force) muri uyu mwaka mushya wa 2023 ,ndetse ko bizaba byinshi kandi bikomeye k’uruta ibyo bagabye mu bindi bihe byose.
Yagize ati:”Nyuma y’ibibazo bikomeye twari tumaze igihe turi gucamo bigatuma Operasiyo za gisirikare n’ibikorwa bya Politiki bidindira, ubu twongeye kugaruka muri gahunda yo kwiyubaka. Turashaka kongera kugaba ibitero byinshi kandi bikomeye k’ubutaka bw’u Rwanda kurusha uko twabikoze mbere , twibanda ku birindiro bya RDF.”
N’ubwo Gen Jeva avuga ko FLN igiye kongera kugaba ibitero k’Ubutaka bw’u Rwanda ,kugeza ubu uyu mutwe wamaze gucikamo ibice bibiri bitewe n’Amakimbirane amaze igihe hagati y’Abayobozi bawo.
Igice kimwe cya CNRD/FLN ,ubu kirayoborwa na Gej Jeva uvuga ko ariwe Mugaba mushya ‘Ingabo za FLN, mu gihe ikindi kiyobowe na Lt Gen Hamada uvuga ko ariwe ukiri kuri uwo mwanya.
Ubu, hari ihangana rikomeye hagati y’aba bagabo bombi bapfa Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za CNRD/FLN kandi buri ruhnde rukagira abarushyigikiye, ari nabyo byatumye uyu mutwe ucikamo ibice bibiri.
Abakurikiranira hafi ibibera muri CNRD/FLN, bemeza ko muri iyi minsi uyu mutwe wacitse intege k’uburyo bugaragara k’uburyo utajyaho wihara guhangana na RDF itoroshye.
Ibi, ngo biraterwa n’uko benshi mu barwanyi bawo, batorotse bamwe bakigira muri Zambiya , abandi i Burundi , mu mujyi wa Bukavu n’ahandi ,bitewe n’ikibazo cy’inzara cyari kibasiye abarwanyi ba FLN.
Uyu mutype qzi kurwanira kuri youtube nka Sankara.