Umutwe w’itwaje intwaro wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, ugiye gufasha Leta ya Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya M23.
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri kivu y’Amajyepfo, avuga ko Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwamaze gusaba inyeshyamba za CNRD/FLN, gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Nyuma y’ubu busabe,ubu Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva uvuga ko ariwe Mugaba mukuru w’inyeshyamba za FLN nyuma yo kwigizayo Lt Gen Habimana Hamada, yatangiye gukusanya abarwanyi b’uyu mutwe mu birindiro byawo biherereye Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepfo ,kugirango bazamuke muri Kivu y’Amajyaruguru gufasha FARDC kurwanya M23.
Ni nyuma yo kotswa igitutu n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, aho buheruka gusaba izi nyeshyamba gutanga umusanzu wazo mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23.
Aya makuru, akomeza avuga ko byose byatangiye nyuma yaho Perezida Felix Tshisekedi yari akubutse mu nama yahuje abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa EAC kuwa 4 Gashyantare 2023 i Bujumbura mu Burundi ,aho yasabwe gugirana ibiganiro na M23 ariko yamara kuva muri iyo nama ageze i Kinshasa ,agatangaza ko nta biganiro azagirana n’umutwe wa M23 ahubwo ko azakomeza kurwana kugeza awutsinze.
Aya makuru, akomeza avuga ko Perezida Felix Tshisekedi, yahise aha amabwiriza umuyobozi mukuru w’ingabo za FARDC zo muri Regiyo ya 33 zikorera muri Kivu y’amajyepfo , gusaba inyeshyamba za CNRD/FLN gukurikiza urugero rwa FDLR na RUD/URUNANA bagafasha FARDC guhagarika umuduko wa M23.
Iyi mitwe yitwaje intwaro irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo yahawe isezerano n’Ubutegetsi bwa DRC ko nibamara gutsinda M23 , Kinshasa nayo izayifasha kurwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ko ibyo bazakenera byose birimo Intwaro n’amasasu bazabihabwa.
CNRD/FLN, ije yiyongera ku yindi mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera k’ubutaka bwa DRC nka FDLR, RUD/URUNANA na FPP gufasha FARDC guhangana na M23.
Mu mpera z’umwaka ushize, bamwe mu bayobozi ba CNRD/FLN barimo Chantal Mutega bashize hanze amakuru y’uko Gen Jeva yabagejejeho igitekerezo cyo kohereza abarwanyi muri Kivu y’Amajyaruguru gufasha FARDC kurwanya M23.
Chantal Mutega, yakomeje avuga ko Gen Jeva yari yabisabwe na Lt Gen Philemon Yav wari uyoboye urugamba FARDC yari ihanganyemo na M23 muri Teritwari ya Rutshuru, ariko nyuma bakaza kubisubika nyuma yaho uyu Mujenerali yari amaze gutabwa muri yombi ashinjwa ubugambanyi.
Ibi ariko, ngo byaje gusubirwamo kuko CNRD/FLN yongeye gusabwa kohereza abarwanyi bayo muri Kivu y’Amajyaruguru gufasha FARDC kurwanya M23.