Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda , wahawe inkwenene nyuma yaho wigambye kugaba igitero ku birindiro bya RDF biri mu kagari ka Ruhinga,Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Ubutumwa Umutwe wa CNRD/FLN wanyujije mu bitangazamakuru byawo, buvuga ko ejo kuwa 15 Mutarama 2023 ku isaha ya samoya za mugitondo, RDF yisanze yagoswe n’ingabo za FLN mu kagali ka Ruhinga Umurenge wa Nyabimata maze zibasukaho urufaya rw’Amasasu.
FLN , ikomeza ivuga ko yabashije kwambura RDF imbunda yo mu bwoko bwa mitarayezi n’amasasu yazo, na AK 47 zigera ku icumi.
FLN kandi, ivuga ko yabashije kwica abasirikare ba RDF bagera ku icumi ikabasha gutwa imirambo yabo, ndetse ko iyo mirambo izerekanwa mu minsi micye iri imbere.
Mu gushaka kumenya amakuru y’impamo, Rwandatribune.com yavuganye n’abaturage batuye muri ako gace FLN ivuga ko yagabyeho igitero, basubiza ko nta sasu na rimwe riheruka muri ako gace ndetse ko ku munsi wejo hiriwe hatekanye.
Uwitwa Bizimana Jamvier utuye mu kagari ka Ruhinga umurenge wa Nyabimata yagize ati:”Ibyo ni ibinyoma nta mirwano iheruka muri aka gace. nta n’isasu duheruka kumva kandi abaturage biriwe mu bikorwa byabo nta kibazo na gito.iby’ibitero bya FLN ku munsi wejo nimwe mbyumvanye.”
Usibye Umutwe wa FLN utangaza ibi, nta handi wasanga iyi nkuru yaba mu bitangazamakuru by’u Rwanda cyangwa se mpuzamahanga.
Abakurikiranye ubu butumwa bwa FLN , bahaye uyu mutwe inkwenene bavuga ko aho CNRD/FLN igigeze aharindimuka ubwo itangiye kwiyitirira ibitero bya baringa.
Bongeyeho ko uyu mutwe utabasha kugira agitero na kimwe ugaba k’Ubutaka bw’u Rwanda, kuko muri iyi minsi wugarijwe n’ibibazo uruhuri birimo kurwanira ubuyobozi , byatumye ucikamo ibice bibiri bihanganye muri iyiminsi.
Mwasabye les lions de sarambwe bakaduhigira Jeva