Umutwe wa CNRD/FLN , wemeye ko nawo uri mu mitwe irwanya Ubutegeti bw’u Rwanda , igomba kwitabira inama yateguwe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa igamije gutegura gahunda yo gutangiza intambara ku Rwanda.
Mu kiganiro aheruka kugirana na radiyo isanzwe ivugira uyu mutwe, Cpt Steven Tambula Umuvugizi wungirije w’ingabo za CNRD/FLN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda, yahiye ubwoba ubwo yumvaga ko hari inama igomba kubahuza na Perezida Tshisekedi mu mujyi wa Kinshasa.
Ni inama avuga ko yasubitswe, ngo kuko yagombaga kuba kuwa 3 Nyakanga 2023, ariko ikaza gusubikwa mu buryo butunguranye, ubu ikaba yarimuriwe ku yindi tariki yagizwe ibanga ndetse naho izabera hakaba haragizwe ibanga.
Cpt Steven Tambula, yakomeje avuga ko CNRD/FLN nayo yifatanyije n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gikorwa kiri gutegurwa na Guverinoma ya DRC kigamije guhuza iyi mitwe no kuyitera Inkunga kugirango itangize intambara ku Rwanda.
Ati:”Guverinoma y’u Rwanda yahiye ubwoba ubwo yumvaga ko hari inama igomba kuduhuza n’Ubuyobozi bwa DRC mu murwa mukuru Kinshasa. Twebwe nka CNRD/FLN twiteguye gukorana na DRC n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bwa FPR kandi tuzabigeraho nta kabuza.”
K’urundi ruhande ariko, Cpt Steven Tambula, yateje urujijo ubwo yavugaga ko Ingabo za CNRD/FLN zimaze igihe zitegura icyo gikorwa , ngo kuko kuva mu 2018 zashinze ibirindiro bihoraho mu Rwanda ndetse ko abavuga ko ziri i Burundi bibeshya.
Ati:” Kuva mu 2018 turi mu Rwanda kandi twahashinze ibirindiro. Twiteguye gukuraho ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi dufatanyije n’abandi duhuje umugambi. Ntabwo turi i Burundi nk’uko bamwe babivuga ahubwo twamaze kugera mu Rwanda”
N’ubwo CNRD/FLN ivuga ko iri mu mitwe y’Abanyarwanda iri gukorana na Guverinoma ya DRC , kugeza ubu ibirebena no kuba yaba ifite ibirindiro mu Rwanda,nti bivugwaho rumwe n’abakurinira hafi ibibera muri uyu mutwe.
Ibi kandi binemezwa n’ abahoze ari abayoboke ba CNRD/FLN bayiteye umugongo kubera amacakubiri amaze igihe muri uyu mutwe, ashingiye ku kurwanira Ubuyobozi hagati ya Lt Gen Hamada na Gen Maj Hakizimana bakomeje kubeshyuza aya makuru
Ku mbuga nkoranya mbaga basanzwe bahuriraho, bavugaga ko kuvuga ko ingabo za FLN zifite ibirindiro mu Rwanda ndetse ko ziri kurwana na RDF , ari ibinyoma biri guhimbwa na Gen Maj Kakizimana Antoine uyobara izi nyeshyamba ,kugirango yibonere amafaranga aturutse mu misanzu yise iyo ” gutera inkunga intambara CNRD/FLN ihanganyemo na RDF ku butaka bw’u Rwanda.”
Aba , bakomeza bavuga ko batazongera gupfusha ubusa amafaranga yabo ngo baraha CNRD/FLN imisanzu, kuko basanze ibyo babwirwa ari ibinyoma ,dore ko bakomeje gutegereza umusaruro uzabivamo ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com