Umutwe wa CNRD/FLN igice cya Gen Jeva ,kigambye kugaba igitero ku birindiro bya RDF biri mu Karere ka Nyaruguru,Umurenge wa Nyabimata akagari ka Buhinga mu gace ka Kaziramigunda.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya CNRD/ubwiyunge ejo kuwa 1 Ukuboza 2023 ,Cpt Steven Irambona Tambula umuvugizi wungirije w’ingabo za FLN igice cya Gen Jeva , yavuze ko kuwa 30 Ugushyingo 2022 huhera saa Munani n’iminota mirongo itanu n’itanu(14h55), aribwo Abarwanyi ba FLN bagabye icyo gitero cyamaze igihe kitarenze isaha imwe.
Yakomeje avuga ko iki gitero ,cyahitanye Abarwanyi bane ba RDF abandi benshi barakomereka.
Yongeye ho ko icyo FLN yari igamije, kwari uguha FPR-Inkotanyi Impano y’umwaka mushya wa 2023 no kuyibutsa ko CNRD/FLN ikiriho kandi ko yiteguye gukomeza intambara .
Yagize ati;” nibyo ku gicamunsi cyo kuwa 30 Ukuboza 2022 guhera saa Munani n’iminota mirongo itanu n’itanu,FLN yagabye igitero gikomeye ku birindiro bya RDF mu kagari ka Buhinga umurenge wa Nyabimata Akarere ka Nyaruguru mu gace bita Kaziramihunda. Kuri FLN ni igitero cyakozwe ku gihe nyacyo ndetse cyahitanye abasirikare bane ba RDF abandi benshi barakomereka. Icyo twari tugamije kwari ugaha FPR Ubunani, no kwibutsa umwanzi ko FLN ihari kandi ko urugamba rugiye gukomeza.”
N’ubwo umutwe wa FLN wigambye kino gitero, kugeza ubu Ubuyobozi bwa RDF n’ubwakarere ka Nyaruguru cyangwa se abatuye muri ako gace ,ntacyo baragira icyo babivuga ho.
Hakizimana Bonaventure Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Nyabimata, yabwiye Rwandatribune.com ko iby’icyo gitero ari baringa bitewe n’uko ako gace hashize igihe karangwa n’umutekano usesuye ndetse ko nta sasu baheruka kumva.
Yagize ati:” ibyo FLN iri kuvuga ni ibinyoma. Hano muri Nyabimata tumaze igihe dutekanye kuko nta sasu duheruka kumva kandi no mu mpera zo gusoza umwaka nta kibazo cy’umuteka twagize kuko abasirikare bacu(RDF) bahora bari maso baducungiye umutekano.”
Amakuru dukesha umwe mu barwanyi ba FLN watorotse kubera ibibizo bimaze igihe muri uyu mutwe, utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z’umutekano we ubu akaba asigaye yibera mu mujyi wa Bukavu, avuga ko muri iyi minsi hari ibibazo by’amacakubiri mu mutwe wa CNRD/FLN ,byatumye abarwanyi benshi ba FLN bahitamo gucika kubera ikibazo cy’inzara.
Yakomeje avuga ko Ubukene muri uyu mutwe, bwatewe n’uko imisanzu n’inkunga zaturukaga mu bayoboke b’uyu mutwe zahagaze bituma inzara n’ubukene bidogera mur FLN.
Yakomeje avuga ko abo k’uruhande rwa Gen Jeva, ubu bari muri gahunda yo guhimba ibitero bya baringa, kugirango bigaragare ko uyu mutwe ugifite ubushobozi bwo hushoza intambara ku Rwanda maze barebe ko bakongera kubona amafaranga aturutse mu misanzu n’inkunga z’ababashigikiye zimaze igihe zarahagaze.
Ni mugihe muri CNRD/FLN ,amakimbirane hagati y’Abayobozi akomeje gufata indi ntera byatumye ucikamo ibice bibiri, benshi bakaba bemeza ko nta bushobozi usigaranye bwo kugaba igitero k’u Rwanda mu gihe intambara ziri imbere muri uwo mutwe zikomeje kuwushegesha.