Chantal Mutega,Kubyayo Anastase na Madamu Ingabire bakomeje gushinja Umubyeyi Nyiraneza Francine, Visi-Perezida wabo ko ari Umukozi wa FPR INKOTANYI wabajemo
Mu kiganiro cyatambutse none kuwa 05 Ugushyingo 2022 kuri RTV Ubumwe n’Ubwiyunge cyari kiyobowe na Chantal Mutega usanzwe ari Umuvugizi wa CNRD/FLN uruhande rwa Gen Hamada, abatumirwa bari Kubyayo Anastase na Madamu Ingabire Marie Claire bavuze ko Umubyeyi Nyiraneza Francine hari amafaranga menshi yagiye anyanyagiza mu basirikare ba FLN kugeza ubwo abakoresheje amakosa.
Umubyeyi Nyiraneza Francine ashinjwa ko yafatirinye abasirikare mu ntege nke z’ubukene kugeza ubwo bamwe batangiye gutegura ibikorwa bya gisirikare byo kwivugana Gen Hamada. Uwitwa Ingabire Marie avuga ko uyu Nyiraneza ari gatumwa kandi ko yaguze na Gen Jeva akamugira igikoresho mu gusenya Umutwe wa FLN.
Ingabire yatunze agatoki Eric Munyemana uherutse kuvuga ko mu gihe amafaranga y’amakotanyi azaza muri FLN bazayakira bakayakoreshya,aha rero niho Ingabire ahera avuga ko benshi bari ku ruhande rwa Gen Jeva baba barabaye Inkotanyi. Asoza ikiganiro yavuze ko kuba yarahunze Inkotanyi akajya mu mahanga,nyuma akaza gusanga no muri FLN hari abakora nkazo,atakwamera gukorera muri iyo gahunda.
Muri iyi minsi Umutwe wa CNRD/FLN ukomeje kurangwa n’amakimbirane ashingiye ku irondakoko n’irondakarere ndetse n’abamaranira ubutegetsi. Ubu muri iki gihe hari uruhande rukirambaraye kuri Gen.Hamada rwemeza ko ariwe Muyobozi wa CNRD/FLN mu gihe kandi hari urundi ruhande rushyigikiye Gen Jeva. Ibi bibaye hari hashize imyaka ibiri hari ikindi gice cyiyomoye kuri CNRD/FLN gikuriwe na Kalinijabo Jean Paul cyiyise PDM.
Mwizerwa Ally