Hasize icyumweru hari,imirwano ihanganishije ingabo za Congo FARDC n’inyeshyamba za CNRD/FLN muri iyo mirwano akaba ariho Col.Bazamanza Donat uzwi nka Chairman wa FLN yatawe muri yombi na FARDC iKalehe,abandi barwanyi 30 baricwa 4 barakomereka,uyu Col Bazamanza akaba yari ashinzwe ibikorwa bya politiki mu gisilikare bya FLN G5.
Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi demokarasi ya Congo FARDC zimaze iminsi zihiga udutsinda tw’abarwanyi ba CNRD/FLN mu bice bya Kalehe,Magundu , Nakipupu na Shanji,aba abarwanyi bakaba barihishe mu bihuru no mu giturage ubwo FARDC yasenyaga umutwe w’inyeshyamba za CNRD/FLN mu mwaka 2019 ndetse n’uwari Perezida wa CNRD /FLN Lt.Gen Wilson akicwa.
amakuru arebana n’iyi mirwano kandi yemejwe n’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisilikare muri Operasiyo Zokola I Capt Dieudonne Kasereka,mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri Kamanyola.
Yagize ati:ni koko ingabo zacu zikomeje guhumbahumba bamwe mu dutsinda tw’abarwanyi ba CNRD bari barihishe mu baturage no mu bihuru ubwo twabahigaga mu mwaka wa 2019,benshi bavuye mu birindiro byabo bariyoberanya bihisha,mu baturage abandi bajya kwikinga muri za Mai mai,
Ati:ubu rero twasubukuye ibikorwa byo kwirukana abo barwanyi tukabashikiriza Leta y’uRwanda ,kuko ntacyo bafite barwanira,igihugu cy’uRwanda gifite umutekano,turasaba abarwanyi bacyihishahisha kwizana k’ubushake bwabo mu maboko ya FARDC cyangwa MONUSCO.
Izi ngabo zikaba zerekeje kandi mu bice bya Haut Platon ku bwinshi aho bivugwa ko Gen Hamada akambitse,imbunda nini n’ibimodoka by’intambara byerekeje muri ako karere,mu gihe abarwanyi bagiye bameneshwa bari kwerekeza iBurundi mu ishyamba rya Kibira aho Gen.Jeva yihishe.
Twababwirako Col Donat Bazamanza yavutse mu mwaka wa 1976,avukira muri Komini Mukingo,Umurenge wa Busogo,ubu ni mu Karere ka Musanze,Intara y’Amajyaruguru,yinjiye mu gisilikare cya EX FAR muri 1994 mu ishuririkuru ry’Aba Ofisiye ESM.
Col Chairman abarizwa muri cyiciro cya 35 cya ESM ,igihe ingabo za RPF zafataga Kigali abanyeshuri ba ESM bimuriwe i Kigeme ku Gikongoro ari naho yakomereje naho baza kuhirukanwa ingabo za RPF,yahunze afite ipeti rya Adjudent eleve .
akomereza amasomo ya gisilikare ahitwa iBurongi muri Kivu y’amajyepfo ahakura ipeti rya Su Liyetona nyuma ahungira muri Congo Brazaville ahitwa Rukorera muri 1998, yaje kugarukana n’abarwanyi ba ALIR II muri Equateur, mu gice cya ba FDLR cyiswe Abadusuma,muri 2016 ubwo havukaga CNRD UBWIYUNGE yashinzwe ibikorwa bya politiki mu gisilikare G5.
Mwizerwa Ally