Tom Byabagamba wahoze akuriye abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu yahamijwe icyaha cy’ubujura bwa Telefoni n’umugozi wayo n’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.
Byabagamba n’ubusanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo icyo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho. Mu mwaka ushize, Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye ko agomba gufungwa imyaka 15.
Nyuma Ubushinjacyaha bwaje kumurega ikindi cyaha cyo kwiba telefoni n’indahuzo yayo, atangira kugikurikiranwaho mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Byabagamba yibye iyi telefone kugira ngo imufashe mu mugambi we wo gutoroka gereza kuko ngo atari kubigeraho adafite itumanaho, bityo ngo akaba ari ibintu yari yagambiriye.
Kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bwagakusanyije bijyanye n’icyaha cyo gushaka gutoroka gereza, bwafashe umwanzuro wo kumurega icyaha cyo kwiba nyuma y’aho asatswe agasanganwa iyo telefoni.
Mu iburanisha riheruka, Umushinjacyaha yavuze ko ashingiye ku itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, Byabagamba yari akwiye guhanishwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw, ariko ngo kuko ari isubiracyaha ndetse akaba yaranaburanye ahakana icyaha, amusabiye igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya 2.000.000 Frw.
Byabagamba yireguye ahakana icyaha ndetse we n’abamwunganira bavuze ko kuba yarafatanywe iyi telefone atari ikimenyetso cy’uko yayibye, bityo ko ntacyo bavuga kuri ibyo ubushinjacyaha bwamusabiye, kuko ngo Tom Byabagamba nta cyaha yakoze bityo adakwiye gusabirwa ibihano.
Abunganizi be kandi bakomeje bavuga ko kuba Byabagamba yarafatanywe telefone muri gereza bidakwiye kuba icyaha, kuko ngo n’ubwo gutunga telefone muri gereza bitemewe ariko bitahinduka icyaha, byongeye kandi ngo yahawe ibihano by’imyitwarire na gereza, bityo ngo ntakwiye kugarurwa mu rubanza ku bw’icyo cyaha.