Kuri uyu wa 21 Mutarama 2022 Ingabo z’u Burundi ziri muri Operasiyo z’ibanga muri Kivu y’Amajyepfo zafashe mpiri Col Niyukuri Nicolas uzwi nka Col Gisiga usanzwe ari umwe mu nkingi za mwamba z’umutwe wa RED Tabara.
Amakuru yizewe dukesha Isoko ya Rwandatribune muri Uvira avuga ko uyu murwanyi yafatiwe mu misozo miremire ya Minembwe muri Teritwari ya Uvira ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Guhera kuwa 21 Ukuboza 2021, nibwo abaturage batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo , bakunze gutangaza ko abantu bambaye impuzankano y’ingabo z’u Burundi bakomeje kwambuka binjira muri Uvira na Fizi mu bihe bitandukanye.
Guhera icyo gihe Umutwe wa RED Tabara wakomeje gutangaza ko uhanganye n’ingabo z’u Burundi zazanye n’umubare munini w’Imbonerakure.
Ingabo z’u Burundi zo zagiye zikomeza guhakana ko zaba zarageze ku butaka bw’iki gihugu, nyamara abaturage bo mu kibaya cya Ruzizi bo bavuga ko ingabo z’u Burundi zinjira muri kariya gace buri munsi.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen Prime Niyongabo aherutse gutangaza ko ingabo z’u Burundi zitigeze zambuka umugezi wa Ruzizi nk’uko abakongomani benshi babivuga, ahubwo avuga ko ababivuga baba babitumwa n’abanyapolitiki ku nyungu zabo bwite.
Guhera muri 2016, Umutwe wa RED Tabara ugizwe n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu mwaka 2015 Ukorera mu misozi miremire ya Uvira. Izi nyeshyamba kandi zivugwaho gukorana bya hafi n’indi mitwe y’Abahutu yo muri Kivu y’Amajyepfo nka Mai Mai y’Abafuliiru, Ma Mai y’aba Nyindu na Mai Maiy’aba Bembe yose yihurije hamwe aho igaba ibitero ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge . Bivugwa ko ibi bitero bya RED Tabara yiyunze n’iyi mitwe bimaze kugwamo Abanyamulenge barenga 1000, imidugudu yabo 500 yaratwitswe ndetse inka zibarirwa mu bihumbi z’Abanyamulenge zanyazwe n’aba barwanyi.
Harakabaho imana yimurenge harakabaho umunyamurengekazi numunyamurenge haragahora hatsindwa abanzi bimurenge SAVE MULENGE