Amakimbirane amaze iminsi mu nyeshamba za FLN zarokotse FARDC,asize Gen.Jeva na Col Guado basambuye FLN burundu,Twagiramungu Faustin niwe nyirabayazana.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukesha bamwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile yo mu gace ka Mbinga ho muri Teritwari ya Kalehe,aremeza ko Col Rusanganwa Alexi uzwi ku mazina ya Guado yaba yamaze kwiyomora kuri FLN,ubu ikuriwe na Gen.Antoine Jeva nk’umuyobozi wa Etamajoro akungirizwa na Col Rusanganwa Alexi uzwi ku mazina ya Col.Guado.
Intandaro y’ibibazo irakomoka hehe?Twagiramungu Rukokoma aratungwa agatoki.
Kuva aho ingabo za FARDC zigabiye ibitero kuri FLN zikica abarwanyi benshi abandi bagacyurwa ku ngufu n’ingabo za FARDC bakazanwa mu Rwanda,mu mwaka usize wa 2019,nyuma y’ibi bitero ihuriro mpuzamashyaka MRCD UBUMWE ryakoze isuzuma risanga,amafaranga agera mu bihumbi 150$,yahawe FLN ibizeza ko iyo ngengo y’imari izatuma ihirika ubutegetsi.
Nyuma bikaza kurangira,uyu mutwe ibikorwa byawo biburijwemo muri Nyungwe ndetse na Lt.Gen Irategeka Wilson akicwa ndetse n’ uwari umuvugizi wabo agafatwa,basanze ayo mafaranga ntacyo yagezeho kuko yaba ibikoresho byagombaga kugurwa bitaraguzwe,ndetse n’ibindi bikorwa by’iterabwoba byari biteganyijwe gushorwamo ayo mafaranga,ntibyakozwe ahubwo ayo mafaranga yashiriye mu ntoki za Gen.Jeva na Gen.Morani Barnabe.
Gen Jeva akimara kubona ko dosiye y’ibura ry’aya mafaranga isakuje yahise akuramo ake karenge ariyoberanya ibyaha byose abishyira kuri Gen Sinayobye Morani Barnabe,nyuma ayo komite nshungamutungo ya MRCD UBUMWE yaje gusanga yateranye kuwa 12 Kamena 2020,yaje kwmeza ko Ishyaka CNRD UBWIYUNGE ifite imicungire ya hafi ya FLN yarasesaguye ayo mafaranga bigizwemo uruhare n’abariya ba Jenerali ifata icyemezo cyo kwirukana CNRD/FLN mu mpuzamashyaka MRCD UBUMWE.
Kuva aho CNRD/FLN yirukaniwe muri MRCD UBUMWE,Twagiramungu Rukokoma yatangiye kwiyegereza Col.Guado ngo agumure bamwe mu barwanyi ba FLN bomekwe kuri MRCD UBUMWE yigirire igisilikare cyayo,si Twagiramungu gusa wari ukeneye ukwiyomora kwa Col Guado haravugwa n’undi mutwe witwa FIAR ukorera iBurundi dore ko uyu Col Guado amaze imyaka igera muri 3 ari mu Burundi mu ishyamba rya Kibira aho yagiye ayobora ibitero shuma byabereye iNyabimata n’utundi duce two muri Nyungwe.
Col Guado usanzwe afitanye ibibazo na mubyara wa Gen.Jeva witwa Lt.Col Mukeshimana Fabien usanzwe abagonganisha,hakiyongeraho inzika yari afitiye Gen.Jeva ikomoka ku mafaranga yariye wenyine kandi Col.Guado ariwe wari ku isonga ry’ibitero byagabwaga muri Nyungwe,biri mu mpamvu zatumye yiyomora kuri FLN,kugeza ubu akaba atakigendera ku mabwiriza ya Gen.Jeva na Gen.Habimana Hamada ,ahubwo amabwiriza yose akaba asigaye ava kwa Rukokoma.
Col Rusanganwa Alex Guado ni muntu ki?
Amazina ye y’ukuri yitwa Rusanganwa Alaxi yavutse mu mwaka wa 1975,avukira muri Komini Rukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo,yinjiye mu gisilikare cyatsinzwe EX FAR,mu mwaka wa 1990 muri 1991 nibwo yinjijwe mu ishuri ry’Aba ofisiye bato mu cyiciro cyiswe(Les volontaires de 1992),muri 1994 .
ubwo ingabo za FPR yahagarikaga Jenoside yakorewe abatutsi EXFAR igahungira mu cyahoze ari Zayire Felex Rusanganwa yari Serija,mu mwaka wa 2001 nibwo yinjiye mu ishuri rikuru rya ALIR iMasisi ahavana ipeti rya Liyetona,mu mwaka wa 2018 yoherejwe kuyobora ibikorwa by’iterabwoba muri Nyungwe,abakurikiranira hafi ibikorwa bya FLN bemeza ko uyu mugabo ari iBurundi mu ishyamba rya Kibira aho akorana bya hafi n’inzego z’ubutasi z’uBurundi,ubundi akajya iKongo ahitwa Mbinga Nord.
Mwizerwa Ally
Bazamarana kubera amaraso yinzirakarengane bamennye