Col.Mukeshimana Fabien wari wungirije Gen Bgd Hategekimana Antoine Jeva yishwe n’ingabo z’uBurundi mu Kibira
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukesha imboni yacu iri ahitwa Bukinanyana,mu Ntara ya Kibitoki,mu gihugu cy’uBurundi,aravuga ko uyu Col Mukeshimana Fabien wari wungirije Gen Hakizimana Jeva yiciwe mu mirwano yahuje ingabo z’uBurundi na FLN mu ishyamba rya kIbira ejo bundi kuwa 6 taliki ya 01Mutarama 2021.
Intandaro y’iyi mirwano n’ibikorwa bya gisilikare byatangijwe n’ingabo z’uBurundi mu ishyamba rya Kibira zo guhiga imitwe yitwaje intwaro ikorera k’ubutaka bwayo, iki gikorwa kikaba kimaze icyumweru cyose.
Abarwanyi ba FLN bari bamaze kwirukanwa n’ingabo za FARDC mu bice bya Nakipupu,Baraka na Sange ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,baje guhungira mu Ishyamba rya Kibira rihana imbibi n’uRwanda,zisanga intwaramuheto z’uBurundi nazo ziteguye zitangira kubarasaho.
Uyu Col.Mukeshimana Fabien usanzwe ari na mubyara wa Gen.Jeva Antoine ni nawe wari umwungirije muri ibi bikorwa dore ko hari hamaze iminsi hari amakimbirane hagati ya Col.Guado na Gen.Jeva,kugeza ubwo uyu Col Fabien asimbuye Col Guado,ubu nawe uriguhigwa bukware n’ingabo z’uBurundi.
Biravugwa ko Col Mukeshimana yishwe mu gihe habaga kurasana bitatinze agapfana n’abandi barwanyi 3,abandi bagakizwa n’amaguru,amakuru imboni ya Rwandatribune iri muri komini Busoni yahawe n’umwe mu ntwazangabo zikorera muri ako gace avuga kuva mukwezi kwa Kamena 2020,bamaze guta muri yombi abarwanyi bagera muri 60,Leta y’uBurundi kandi ikaba iziruhutsa ifashe matekwa Gen.Hakizimana Antoine Jeva,ubu uri gukoreshya amazina ya Lt.Gen Alexis
Col.Mukeshimana Fabien ni muntu ki?
Mukeshimana Fabien akomoka i cyangugu,ubu ni mu Murenge wa Kanjongo,Akarere ka Nyamasheke,nyina akaba ari nyirasenge wa Gen.Jeva,yinjiriye mu gisirikare muri ALIR yaje kuba FDLR , i Mbujimai 1999 muri Congo,uwo mwaka ahabwa ipeti rya Serija.
Nyuma yaje koherezwa muri Kabinda aho yabaye muri Burigade ya 10,Batayo ya 106 ,mu mwaka wa 2000 yaje koherezwa mu ishuri rikuru rya gisilikare ESM rya FDLR ryari i Kamina aza gutsindwa arataha.
Ahagana mu mwaka wa 2005 yongeye guhabwa amahirwe , asubira muri ESM avayo,arangiza muri 2005 ,aho yoherejwe muri Burigade rezerive uwo mwaka akaba yari afite ipeti rya Suliyetena,mu mwaka wa 2015 yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Liyetona,yoherezwa kuri za poste deliyezo.
Ubwo CNRD UBWIYUNGE yavukaka mu mwaka 2016,Liyetena Fabien yavanwe ku ipeti rya Liyetona asimbutswa ubugira 3 ahabwa ipeti rya Majoro, agirwa Umuhuzabikorwa wa FLN mu gihugu cy’uBurundi
mu mwaka wa 2019 ahabwa inshingano z’ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri FLN,ibi byose yabikeshaga ko ari mubyara wa Gen Hakizimana Antoine Jeva,twashatse kumenya icyo Leta y’uBurundi ivuga kuri iyi mirwano ,ntitwashobora kubona Col Biyereke Flaubert ,Umuvugizi w’igisoda cy’uBurundi kuri telephone ngendanwa.
Mwizerwa Ally