N’ubwo hari gahunda zashizweho n’Ibihugu by’akarere hagendewe ku myanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Angola , imirwano irakomeje hagati y’Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Nyiragongo yanemejwe na Radiyo Okapi, avugako guhera ejo kuwa 26 Ukuboza 2022 muri Pariki ya Virunga, hongeye kubura imirwano hagati ya FARDC ifatanyije na FDLR n’Umutwe wa Mai Mai Nyatura.
Iyi mirwano ,iri kubera mu gace ka Karengera na Karuli muri Gurupoma ya Rusovu mu nkengero za Pariki ya Virunga na Teritwari ya Nyiragongo.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Okapi ,Col Guillaume Njike Kaiko Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Sokola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, yemeje aya makuru avuga ko M23 yagerageje kwinjira mu mirongo y’ibirindiro bya FARDC biherereye muri ako gace ariko isubizwa inyuma.
Yagize ati:” Inyeshyamba za M23 zirimo kugerageza gusesera mu mirongo y’ibirindiro bya FARDC ariko twabashije kuzisubiza inyuma “
Col Guillaume Njike Kaiko, yakomeje avuga ko Umutwe wa M23 wavuye muri Kibumba utagamije kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda ,ahubwo ko wari ugamije gukaza ibirindiro byawo mu bindi bice biherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyirango ndetse ko uri muri gahunda yo kugaba ibitero bikomeye muri Teritwari ya Masisi
Twagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, ariko dusanga Telefone ye igendanwa itariho kugeza ubwo twandika iyi nkuru.