Gen.Omega na Lt.Col Giyome barashyirwa mu majwi ko aribo baba bari inyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera Ruvugayimikore Protogene (Ruhinda) wari Komanda wa CRAP umutwe ushinzwe ibikorwa bya gisilikare bidasanzwe muri FDLR.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Shove ivuga ko ejo ku gicamunsi ariho abari hafi y’ibirindiro bikuru bya Col.Ruhinda bumvise urusaku ruremereye rw’igisasu .
Ubwo isoko yacu yageragezaga kumenya ibibaye, abasilikare ba FDLR CRAP baje kunyuza umuntu w’inkomere waviriranaga amaraso menshi mu gace k’Umwembe wa Muja muri Gurupoma ya Bukumu,Tiritwari ya Nyiragongo aho uwo muntu yahise ajyanywa mu bitaro bya CBK iGoma.
Uwo muntu byaje kumenyekana ko ari Col.Ruvugayimikore (Ruhinda) waturikanywe n’igisasu cyari cyatezwe mu buriri aryamamo ,umwe mu baganga bakorera mu bitaro bya CBK iGoma yahamirije Rwandatribune urupfu rwa Col.Ruhinda. Uyu Muganga utakunze ko amazina ye atangazwa avuga ko yazanywe ari intere mu bitaro bya CBK Goma,akaba yaje gushyiramo umwuka mu masaha ya saa yine z’ijoro .
Aya makuru kandi akaba yahamijwe n’umwe mu muryango we uri I Goma waganiriye na Rwandatribune. Umwe mu bakurikirana ibya politiki bavuga urupfu rwa Col.Ruhinda rubaye arirwo rwaba ari incamugongo ku mutwe wa FDLR cyane ko ariwe murwanyi ukomeye uyu mutwe wa FDLR wagenderagaho.
Abasesenguzi kandi bavuga ko hari hasize iminsi myinshi hari umwuka mubi hagati ya Gen.Omega na Col.Ruhinda,aho Gen.Omega yashinjaga Col.Ruhinda kuba ahora ategura ibikorwa byo kumuhirika .
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FDLR ruvuga ku rupfu rwa Col.Ruhinda duhamagara umuvugizi wa FOCA Col.Sacramento ntiyitaba, twahamagaye Cure Ngoma Umuvugizi wa FDLR nawe ntiyitaba kugera ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com