Mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022 mu gace ka Rugari, M23 yivuganye Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt Colonel.
Amakuru yizewe umunyamakuru wa Rwandatribune uri i Goma akura mu muryango we, yemeza ko Lt Col Faustin Sebagabo wari ukiriye ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Rugari yarashwe n’abarwanyi ba M23 kuri uyu wa Gatanu.
Depite Bonaventure Shirimpuwe wemeza ko ari umuvandimwe wa Lt Col Sengabo yemeje iby’urupfu rwe, anamushimira ko yapfuye nk’intwari y’igihugu irwanya ubusugire bwacyo.
Yagize ati;”Mbabajwe no kubatangariza ko Umuvandimwe wanjye Lt Col Faustin Sengabo yaguye ku rugamba none ,ahagana saa 12h30 z’amanwa mu gace ka Rugari. Yapfuye nk’indwanyi ya nyayo ihanganye n’ubushotoranyi bw’u Rwanda”
Shirimpuwe akomeza avuga ko amahoro Lt Col Sengabo yarwanira , akwiye kubera bagenzi be urugero rwo kwitegura no kwitangira ubutaka bwa ba Sekuru mugihe nk’ibi bibi.
Ku munsi w’Ejo imirwano yiriwe ihanganishije M23 na FARDC mu gace ka Rugari gasanzwe kagenzurwa na M23 ubwo FARDC yagabaga ibitero bikomeye bigamije kukisubiza. Ni imirwano bivuga ko yarangiye mu ma saa Moya (19H00) binavugwa ko M23 yaba yarasiyemo indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu y’igisirikare cya Congo FARDC.