Kugicamusi cyokuruyu wa gatanu taliki ya 27/12/2019 Urukiko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro wo guhanisha Col Tom Byabagamba igifungo cy’imyaka 15 no kwamburwa impeta za Gisirikare.
Umucamanza yatangaje iki gifungo nyuma yo gusanga Col Tom Byabagamba ahamwa n’ibyaha birimo gusuzugura ibendera ry’igihugu, icyaha ashinjwa ko yakoze ubwo yari mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudan.
Ku byo gusuzugura ibendera ry’igihugu, umucamanza yavuze ko iki cyaha cyasuzumwe hashingiwe ku mashusho yagaragaye, ubwo we ubwe [Byabagamba] atigeze aterera isaluti ibendera ry’igihugu mu gihe ubusanzwe umusirikare abitegetswe.
Mu bindi byaha yahamijwe harimo icyo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.
Amakuru agera kugihe .com Avugako Umucamanza yavuze ko impamvu yahanishijwe imyaka 15 ari uko urukiko rukuru hari ibyo rwari rwarirengagije mbere kuko ubusanzwe ibyaha ahamwa nabyo bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 bityo mu mwanzuro wafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare hatagaragajwe impamvu rwashingiyeho rumukatira imyaka 21.
We yajuriraga asaba urukiko ko yagirwa umwere ku byaha yari akurikiranyweho.
MASENGESHO Pierre Celestin