Biravugwa ko Gen Ntawunguka Pacific alias Omega afatanyije na Maj Bizabishaka aribo bari inyuma y’Urupfu rwa Col Vumiliya wishwe n’Uburozi.
Inkuru dukesha umunyamakuru wacu uri Goma ikomeza ivuga ko Col Vumiliya yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Goma yashizemo umwuka kuwa Mbere taliki ya 01 Kanama 2022 ahagana saa tatu za mu gitondo. Aya makuru kandi yemejwe n’umufasha wa nyakwigendera mu kiganiro yagiranye n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa i Bishigiro aho umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa.
Col.Vumiliya yari Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano muri birindiro bya FDL/FOCA biri ahitwa i Paris mu ishyamba rya Pariki ya Virunga,muri Teritwari ya Nyamuragira. Uyu musirikare wa FDLR akaba yari amaze iminsi arwaye uburozi bwaje kwadukira ibihaha kubw’ingaruka z’imiti ya Kinyarwanda yanywaga kugirango arutswe ubwo burozi.
Umwe mu batangabuhamya utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we akaba abarizwa mu itsinda rishinzwe amasengesho i Parisi ryitwa “Umushumba Mwiza”,yabwiye Rwandatribune ko intandaro y’irogwa rya Nyakwigendera rituruka ku kagambane Col Vumiliya yakorewe aho yashinjwaga kwifatanya n’abarwanyi ba FDLR bavuka mu gice cya Nduga,kandi Abanyenduga muri FDLR bafatwa nk’Abatutsi babinjiriye.
Ibyo ndetse bikaba byaratumye uyu Col Vumiliya yamburwa zimwe mu nshingano zo kuba yari Umuyobozi w’ishuri ryigisha aba Su-ofisiye (ESSO).Ibi kandi bikaba aribyo byatumwe azanwa hafi ya Gen Omega kugirango amucungire hafi.
Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko uburozi bwaguzwe na Maj Bizabishaka usanzwe afite inshingano zikomeye zo kwikiza abatavugarumwe na Gen Omega abuha umogore wari inshuti ya Col Vumiliya uyu mutangabuhamya yirinze kuvuga.
Col Vumiliya ni muntu ki?
Amazina ye ni Ndahayo Jean de Dieu. Yavutse mu mwaka wa 1971 avukira mu cyahoze ari Komini Karago,Perefegitura ya Gisenyi,ubu ni mu Karere ka Nyabihu,Intara y’Uburengerazuba.
Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza ryitiriwe mutagatifu Rafayeri i Rambura. Amashuri yisumbuye ayarangiriza mu ishuri ryisumbuye ry’ubuhinzi EAV Kibisabo.
Ahagana mu mwaka wa 1993 Ndahayo Jean de Dieu yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ESM mu cyiciro cya 35,yinjirira ku Kigeme. Ubwo ingabo za FAR zahungaga zerekeza muri Zayire Vumiliya yahunze afite ipeti rya Ajida eleve (Ajida w’umunyeshuri)aza kurangiriza amasomo ya gisirikare ahitwa I Gikoma muri Teritwari ya Masisi. Mu mwaka wa 1997 kugeza mu mu mwaka 1999 Nyakwigendera yakoreye muri Inite yitwa Vaperi yayoborwaga na Maj Gamaliyeri nyuma aza koherezwa muri Burigade Sheviye kugeza ubwo yoherejwe i Paris mu biro bikuru bya FDLR/FOCA.
Mwizerwa Ally