Imirwano yabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira muri Gurupoma ya Tongo, ntiyahiriye abo mu mutwe wa Nyatura CMC, kuko iyi mirwano yaguyemo abasirikare babo ndetse na Coloneri Idi wo muri uyu mutwe akaba yahasize ubuzima.
Ibi byabereye mu mirwano yabereye mu duce twa Rushovu,Kihonga,Rushege ndetse na Gisangani.iyi mirwano kandi yarimo n’abasiroikare bo muri Nyatura FDP yo kwa Jenerali Bigabo, yibasiye uduce tubarizwa mo inyeshyamba za M23 ariko biza kurangira bahahuriye n’uruva gusenya kuko abasirikare bamwe baje ariko ntibasubireyo.
Iyi mirwano ikomeje gufata indi ntera kuko abantu bose bakomeje kwinjira muri iyi ntambara kandi ikigaragara ibituma binjira mu mirwano ari benshi bishamikiye ku mpande nyinshi zitandukanye, zirimo iza Politiki ndetse n’ubusahuzi.
Iyi mi rwano yabereye muri Tongo , ubusanzwe aka gace kakaba gasanzwe kabamo imitwe y’inyeshyamba ya FDLR, Nyatura ndetse kugeza ubu hakaba hari na FARDC .
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune