Abayobozi bo mu mujyi wa Lukala, ho muri Teritwari ya Mbanza-Ngungu muri Kongo yo Hagati, bashyizeho amasaha yo kuba bavuye mu mihanda guhera ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 22 Gicurasi.
Aba bayo bozi mu itangazo bahaye abaturage babamenyesheje ko Guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ntamuturage wemerewe kuba akigendagenda mu mumuhanda mugihe yaba nta mpamvu ifatika afite.
Iki cyemezo cy’inama y’umutekano kije kigamije kurwanya abantu bitikira ijoro bo mu mujyi wa Lukala bakagira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi guhungabanya umutekano harimo n’ibitero byabaye ku cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi, byibasiye inzu ya Vital Kamerhe, ndetse n’ingoro y’umukuru w’igihugu i Kinshasa.
Iki cyemezo kandi kirareba abantu bagenda badafite ibyangombwa birimo n’indangamuntu nyuma ya saa tanu z’ijoro, cyane cyane abamotari, abafite amazu y’ubucuruzi kimwe n’abakiriya babo hamwe n’abafite utubari dukora kugeza amasaha ya mugitondo.
Umuyobozi wa Teritwari ya Mbanza Ngungu, Willy Makumbani, yahamagariye abaturage be kubahiriza aya mabwiriza y’inzego z’umutekano no kwamagana ibikorwa byose babona ko biteye amakenga bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.
Kuva ku cyumweru hashize, abayobozi b’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo boherejwe i Lukala gusaka ahantuhose hatandukanye by’umwihariko muri hoteri ya Héléna Garden, mu nzu y’ uwitwa “Uncle man” ndetse no mu rugo rw’umuvuzigakondo ukomoka i Lukala witwa Fara Fara.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko muri iryo saka hari imbunda, inkweto za gisirikare, bayonet n’amafaranga menshi bimaze kugarurwa byari byaratwawe n’abagizi ba nabi bityo bahamagariye abaturage gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano gutanga amakuru ku muntu wese waba akekwa.
Rwandatribune.com