Rwongeye kwambikana hagati y’ingabo zirwana ku ruhande rwa Kongo n’abafatanyabikorwa bayo n’inyeshyamba za M23, mu gitondo kare cyo kuri iki cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 mu bice bikikije Kanyabayonga, biherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Lubero aho ni muri Kivu y’ Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko iyi mirwano yubuye nyuma y’agahenge kabaye ku munsi w’ejokuwa gatandatu.
Amakuru aturuka muri Rutshuru avuga ko urusaku rw’imbunda nini n’intoya byatangiye kumvikana kuva mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri uyu munsi ku cyumweru.
Ingabo za leta ya Congo FARDC nizo zatangije iyi mirwano, ubwo zageragezaka kwerekeza imitutu yimbunda mu birindiro by’inyeshymba za M23 biherereye muri Rwindi, mu mutima wa parike y’igihugu ya Virunga, ndetse no muri Kibirizi iherereye muri Gurupema ya Mutanda.
Ingabo z’Inyeshyamba za M23 nazo zahise zitangira kubasubiza miriro y’amasasu ubwo ingabo za leta ya Congo FARDC zageragezaga gushaka kwisubiza aka gace ka Rwindi kuri ubu kakibarizwa mu maboko y’inyeshyamba z’umutwe wa M23.
Andi makuru aturuka ku ruhande muri Kibirizi avuga ko kuva muri iki gitondo, abaturage bahunze ku bwinshi berekeza mu bice bya Kabanda no mu yindi mihana y’abaturanyi cyane nko muri Kiahala, Bihundule na Mirangi.
Rwandatribune.com