Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ikindi kirego gishya gitandukanye n’ibyo yari imaze iminsi ishinja u Rwanda aho ishinja ingabo z’u Rwanda kwinjirira itumanaho ry’ imikorere ya GPS y’indege zirimo iza gisivile i Goma, Butembo, Beni na Kanyabayonga ho mu karere k’uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu itangazo ubuyobozi bwa leta ya Congo bwashyize ahagaragara bwavuze ko itumanaho rya Global Positioning System (GPS) rikoreshwa n’indege mu gukoresha ‘signals’ z’icyogajuru mu kwerekana aho indege iri umwanya ku wundi, kwerekana icyerekezo n’umuvuduko, n’amakuru yerekana uko indege iva aho iri igana aho yerekeza byinjiriwe n’ na leta y’ u Rwanda hamwe n’inyeshyamba z’ umutwe wa M23.
Leta ya Congo ikomeza ivuga ko yabonye ibitero byo kwinjirira mu buryo butemewe – ibizwi nka ‘spoofing’ muri ‘cybersecurity’ – amayira y’indege mu turere twa Kivu ya Ruguru, n’akarere gakikije Goma harimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga.
Itangazo rya minisiteri y’itumanaho ya DR Congo rivuga ibi bitero bishyira mu kaga indege zirimo n’iz’ubucuruzi, n’ubutumwa bwo gufasha abantu bari mu kaga. Kinshasa ivuga ko iperereza rya tekinike “ryahamije ko ibyo bitero ari igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23 bakorana.
Kinshasa ivuga ko ibi ari “uguhonyora gukomeye” amategeko mpuzamahanga agenga kudakoresha intwaro ku basivile, bityo ikavuga kjo igiye kugeza ikirego ku rukiko mpuzamahanga kugira ngo rufatire u Rwanda ibihano kuko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.
Ikirego cyo muri ubu bwoko ni gishya mu byo Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali ku bibera mu burasirazuba bwa DR Congo. Uruhande rw’u Rwanda cyangwa M23 nta cyo biratangaza kuri ibi birego bya Kinshasa. Gusa abategetsi i Kigali bagiye basubiramo ko ikibazo cya DR Congo kireba Abanyecongo ubwabo.