Iterero ry’ivugabutumwa CECA rihamagarira abayoke baryo gutera ingabo mubitugu ingabo za FARDC mu gikorwa cyo kurwanya imitweyitwaje intwaro muri Kivu y’amajyaruguru.
Itorero ry’ivugabutumwa risanzwe rifite abayoboke batari bake biganje muri Kivu y’amajyaruguru rizwi nka Communaute Evangelique au Centre de l’Afrique(CECA) kuri uyu wa 6 mutarama 2020 ryasohoye itangazo rihamagarira abayoboke baryo n’abanyapolitiki muri rusange gutera ingabo mu bitugu igisirikare cya leta ya Congo FARDC mu rugamba rwo kurandura burundu abarwanira mu mashyamba ya Congo.
Iri tangazo rije rikurikira ikiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wiri torero ubwo habaga igiterane gikomeye cyogusoza umwaka wa 2019 cyari cyitabiriwe n’abayoke benshi ndetse cyatumiwemo n’abanyapolitiki bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’abayobozi b’Ingabo muri kariya gace .
Intego nyamukuru y’ikigiterane yari gushyigikira ingabo za FARDC mu rwego rwo guhashya burundu imitwe imaze iminsi ikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri kariya gace .
Iki giterane cyitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rw’intara ndetse n’abayobozi bari boherejwe na Guverinoma ya Kinshasa.Abafashe ijambo bose bagiye bahuriza ku gukangurira abari aho gushyira hamwe ingufu bagashyigikira ingabo za Leta FARDC mugikorwa zirimo cyoguhashya imitwe yitwaje intwaro muri ako gace.
Abaturage basabwe gutanga amakuru yaho abo bagizi ba nabi bihishe.
Umuyobozi wa Burigade y’abakomando bashinzwe gutabara aho rukomeye(CBCIR) Generale Evariste Somo yagize ati: “hakenewe ubufatanye bw’Ingabo n’abaturage kugira ngo tubashe kubona umusaruro ugaragara w’iki gikorwa turimo cyo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro iboneka k’ubutaka bwa Congo, ntabwo dusaba abaturage kujya ku rugamba ahubwo turabasaba ubufanye mukuduha amakuru yaho abo bagizi banabi baherereye kuko nibitaba ibyo tuzakomeza kujya twirirwa duterana amagambo kandi ingaruka zikagera ku muturage dore ko aribo basahurwa imitungo yabo ndetse bakanicwa n’abo bagizi ba nabi nk’uko byagenze muminsi ishize.”
Vise meya wa Beni Bwana Modeste Bakwanamaha nawe yavuze ko yizeye ko abaturage be bazatanga ubufasha bwo gutanga amakuru y’aho umwanzi yihishe ndetse ngo n’abakorana nawe bose bagomba kwigaragaza bidatinze kugirango bagirirwe imbabazi kuko bihishe mu giturage bahunga ibitero bya FARDC muri operasiyo sokola2.”
Yakomeje asaba abayobozi bakuru bari baje bahagarayiye guverinoma ko mugihe haba hagaragaye abagambanyi bafasha iriya mitwe bishoboka ko baboneka mu ngabo z’igihugu bakwiye guhita bahagarikwa.
rwandatribune.com yavuganye na Majoro Guillaume Njike Kaiko umuvugizi wa operasiyo Sokola2.Maj Njiike yavuze ko igihe cy’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro cyarangiye.
yagize ati:”turamenyesha abatekereza ko bashobora gukomeza guhungabanya umutekano w’abaturage n’abafite intwaro mu uburyo butemewe n’amategeko kandi mbwira n’imitwe y’itwaje intwaro ndetse n’ababatera inkunga ko igihe kibyo bikorwa bibi cyarangiye ubu twiteguye kwakira ameye kwishyira mu maboko y’igisirikare cya FARDC .”
Maj Njiike yakomeje avuga ko kugeza ubu bakomeje kwakwira abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro.Yagize ati: “imibare ifatika kugeza ubu sinahita nyimenya kuko haba ku manya haba nijoro dukomeje kwakira abarwanyibari kwitandukanya n’imitwe bakoreraga kuburyo muminsi mike tuza kubabwira imibare nyayo naho ubu muradutunguye .”
Aphrodis KAMBALE