Umuryango w’afurika y’iburasirazuba EAC wiyemeje kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri DRC , ndetse n’Ibihugu bimwe na bimwe bikaba byaramaze kohereza ingabo muri iki gihugu, kugeza ubu rero, Ingabo za Kenya na zo zamaze kwinjira muri iki gihugu zinjiriye mu mujyi wa Bunagana igenzyrwa na M23.
Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, cyatangiye gushyirwa mubikorwa k’uburyo izingabo zigiye zisanga izindi zo mu Bihugu bigize uyu muryango zirimo iz’u Burundi zagezeyo ku ikubitiro ndetse n’iza Sudani y’Epfo.
ingabo za Kenya zigeze mu gace zigomba gukoreramo
Amakuru dukesha Umunyamakuru wa Politiki wo muri Kenya, Mwangi Maina, nk’uko yabitangaje kuri Twitter ye, yemeza ko izi ngabo za Kenya zageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Yavuze ko izi ngabo za Kenya zigiye mu butumwa bwo kurandura Imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo “Zinjiriye muri Bunagana ku mupaka uhuza Uganda na DRC, ahamaze iminsi hagenzurwa na M23.”
izi ngabo zazamuye ibendera ry’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba
Izi ngabo za Kenya zigiye guhashya imitwe yitwaje Intwaro irimo uwa M23 wari umaze iminsi urwana n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi, cyagarutsweho na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye mu cyumweru gishize.
Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 ufatwa nk’ibanze mu kibazo cy’umutekano mucye kiri muri kariya gace.
Gusa Perezida Paul Kagame, yavuze ko kwitana bamwana kuri iki kibazo atari byo bizatanga umuti wacyo ahubwo ko hakenewe ubushake bwa politiki.
Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibiganiro byahuje Perezida Kagame, Tshisekedi na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, byanzuriwemo ko uyu mutwe wa M23 ugomba kurekura ibice byose wafashe.
Yanatangaje kandi ko abakuru b’Ibihugu banemeje ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda gihagurukirwa kigashakirwa umuti.
Izi ngabo ziri kwinjira muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo mugihe hariyo imitwe myinshi yitwaje intwaro ikomoka mubihugu bitandukanye, hamwe n’iy’imbere mugihugu.
Umuhoza Yves
zije kwitemberera no kwiyibira naho ibyo kurwana byo babe babyibagiwe