Mu gihe hakomeje gucicikana amakuru yemeza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aherutse kwitabaza Abacancuro w’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner ngo baze kuyifasha guhangana n’umutwe wa M23, iki gihugu cyatangaje ko abaje ari abarimu kandi ko kitakoresha inyeshyamba mu gukemura ikibazo cy’izindi nyeshyamba nk’uko byavuzwe na Perezida Tshisekedi.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho ,Patrick Muyaya yavuze ko iki kibazo Perezida Tshisekedi aherutse ku gisubiza mu buryo butomoye bityo ko Abarusiya barimo kugaragara cyane mu mujyi wa Goma bari kumwe n’Ingabo z’iki gihugu ari abarimu baje baje kuzitoza.
Agaruka ku magambo Perezida Tshisekedi aherutse kuvugira I Londres mu Bwongereza, Patrick Muyaya yashimangira ko Congo ari igihugu gifite Ubusugire n’uburenganzira bwo gukora ibishoboka byose kikagira igisirikare gikomeye.
Congo ivuze ibi mu gihe umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko wivuganye bamwe muri aba bacancuro baje kuyirwanya ushyira n’amafoto hanze nubwo hatatangajwe umubare, hari amakuru kandi avuga ko abamaze kugera mu mujyi wa Goma ari 100 kandi ko uku kwezi kwa Mutarama 2023 kugomba kurangira hamaze kuza 300.
Andi makuru avuga ko uretse Abacancuro b’Abarusiya, Congo yitabaje n’Abafaransa bahoze mu mutwe wa ba Légionnaires barenga 100.
Aba bose ngo bakaba baraje gutera ingabo mu bitungu igisikare cya Congo n’abafatanyabikorwa bacyo barimo FDLR, Mai Mai na Nyatura mu rugamba rwo guhanana n’Umutwe wa M23.
Gusa Congo yo ivuga ko baje kongerera ubumenyi abasirikare bayo kugora ngo babashe kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.
Amakuru yizewe avuga ko aba Bacancuro bacumbikiwe muri imwe muzi Hoteli ziri mu mujyi wa Gomba ndetse bakaba barindiwe umutekano n’Abajepe ba Tshisekedi.