Nyuma y’uko Perezida Kagame asabye Leta ya Congo kugaragaza ubushake bwo gucura impunzi z’Abanye-Congo u Rwanda rucumbikiye nk’uko biherutse gukorwa n’u Burundi , Leta ya Kinshasa yahise izamura ingigo y’impunzi z’abanyarwanda ivuga ko icumbikiye , irushinja kuzita zose FDLR, umutwe ishimangira ko udafite icyo utwaye inawusabira ibiganiro.
kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023 , Minisitiri w’Amashuri makuru na za Kaminuza muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo ubwo yakomozaga ku ijambo Perezida Kagame aherutse kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko u Rwanda rudakwiye kuvuga ku mpunzi mu gihe rwanze kuganira n’abo yise Abavandimwe barwo FDLR bikaba ariyo ntandaro y’ibibazo bikomeje kuyogoza Uburasizuba bwa Congo.
Yakomeje avuga ko Perezida Kagame nta bubasha na bumwe afite bwo kuvuga kuri icyo kibazo cy’impunzi kuko na we yanze kuganira n’abavandimwe be ba FDLR bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva kera.
Ati’’Iyo aba yaremeye gutangiza ibiganiro nabo, nta bibazo twari kuba tucyumva mu Burasirazuba bwa RDC.”
Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya nawe agaruka ku jambo rya Perezida Kagame , yavuze ko iki gihugu gicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda kurusha iz’Abanyecongo u Rwanda rucumbikiye, agasaba u Rwanda kutivanaho inshingano zarwo .
Muyaya yabwiye BBC ko impunzi z’Abanyarwanda muri Congo kandi Perezida Kagame abona bose barabaye FDLR ariko akavuga ko DR Congo itakora ibintu nk’ibyo akora .
Mu ijambo rye ,Perezida Kagame aherutse kugaragaza ko impunzi z’Abatutsi bo muri DR Congo bahunze cyera n’abahunga muri iyi minsi, izo mpunzi ziri mu mpamvu umutwe wa M23 utanga zo gufata intwaro. Kinshasa igashinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali ihakana nk’uko byakunzwe gushimangirwa na Raporo n’imbwirwaruhame z’ababozi b’inzego zitandukanye.
Gutagatifuza FDLR ni umwera w’I Bukuru
Si ubwa mbere abayobozi ba Congo bagaragaje ko Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe na bambwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse ukaba ukigendera kuri iyi Ngengabitekerezo nk’uko byakunzwe kugaragara mu bikorwa by’umubunyamaswa ukora.
Nubwo abayobozi kandi bagaragaza FDLR nk’umutwe udateye ikibazo ndetse bikaba birerutse gushimangirwa na Perezida Felix Tshisekedi, uyu mutwe uherutse kwivugira ko uhari kandi abarwanyi bawo bahagaze bwumva kandi ko witeguye gukuraho ubutegetsi burimo mu Rwanda ivugwa ko ari ubw’Abatutsi yanga urunuka.
Raporo zitandukanye zagiye zigaragaza imikoranire hagati y’Ingabo za Congo n’uyu mutwe wa FDLR mu rugamba rwo kurwanya M23 yitwa Abatutsi nk’uko biherutse gushimangirwa na barwanyi bayo bafashwe mpiri na M23 .
Inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Luanda mu Ugushyingo 2022, hejuru yo guha amasaha 48 umutwe wa M23 ngo ube wavuye mu duce umaze gufata, abakuru b’ibihugu bategetse ko imitwe ya “FDLR-FOCA, RED Tabara, ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo igomba guhita ishyira intwaro hasi, igakurikiza gahunda yo gusubizwa mu bihugu ikomokamo.”
Nyuma y’iyi myanzuro nta cyakozwe ahubwo Ingabo za Leta ya Congo zakomeje kunga ubumwe na FDLR n’indi mitwe itajya imbizi n’Abatutsi mu kugaba ibitero ku mutwe wa M23 , wo wagaragaje ubushake bwo gukemura ikibazo mu nzira z’amahoro wubahiriza ibyo wasabwe.
Hhhhhh Abazayirwa bagomba kuba bafite uburwayi bwo mumutwe kbs. Ariko reka mbabwire mururimi bunva niba bibisoma. “C’est très difficile de compandre comment deux autorités comme Ministres peuvents deffendre devant le media l’innocence d’un groupe terroriste comme Fdlr, au moment où il est entrer de couper avec des machettes les têtes des leurs citoyens innocents.