Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje amabwiriza mashya ku ngendo hagati ya Amerika n’uburayi mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya coronavirus.
Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo, yavuze ko ingendo ziva mu bihugu 26 by’Uburayi zigomba guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30.
Yavuze ko “izi ngamba zikomeye ariko za ngombwa” zitareba Ubwongereza, igihugu ubu kimaze kugira abantu 460 banduye iki cyorezo.
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika abantu 1,135 bamaze kuyandura naho 38 imaze kubahitana.
Bwana Trump yicaye mu biro bye kuri uyu wa gatatu nijoro, yagize ati: “Mu gukumira ko hari abandi bayirwaye binjira iwacu, turaba duhagaritse ingendo zose ziva mu Burayi.
“Aya mategeko mashya aratangira gukurikizwa kuva kuwa gatanu saa sita z’ijoro”.
Gusa iri tegeko ntabwo rireba abaturage ba Amerika.
Iki cyemezo kivuze iki kuri Afurika?
Amerika – igihugu gifite ubukungu bukomeye ku isi – Afurika yoherezayo ibicuruzwa biciye mu masezerano y’ubucuruzi yitwa AGOA ariho kuva mu 2000.
AGOA igamije gufasha ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuzamura ubukungu bwabyo byohereza ibicuruzwa bimwe na bimwe ku isoko rya USA byoroherejwe cyangwa bisonewe imisoro.
Abanyafurika benshi batega indege zinyura Iburayi zigakomeza muri Amerika, bajya mu bucuruzi, amashuri, politiki, ubushakashatsi, ingendo bwite n’ibindi.
Habarurwa ingendo amagana ku munsi hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Uburayi.
Kugeza ubu ibihugu icyenda bya Afurika; Senegal, Ghana, Afurika y’Epfo, Ethiopia, Misiri, Maroke, Nigeria, Cape Verde na Kenya nibyo bifite indege ziva muri Afurika zijya muri Amerika nta handi ziciye.
Icyemezo cyatangajwe na Perezida Trump gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu n’iterambere bwite ry’abaturage ba Afurika bakoreraga ingendo muri Amerika baciye Iburayi.
Bwana Trump yavuze ko Uburayi bwananiwe gufata “ingamba nk’izo Amerika yafashe” mu kwirinda iyi virusi.
Trump yavuze ibi hashize amasaha macye Ubutaliyani – igihugu kizahajwe n’iyi virus kurusha ibintu nyuma y’Ubushinwa – gitangaje ko ubucuruzi bwose bugomba gufunga uretse abacuruza ibiribwa n’imiti.
Bwana Trump yavuze ko iri tegeko rinareba ubucuruzi n’ubwikorezi bw’ibintu buva mu Burayi buza muri Amerika.
Gusa nyuma yanditse kuri Twitter ko “Ubucuruzi nta buryo buzabangamirwa n’iri tegeko”.
Ni inkuru ya BBC