Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, rugiye kongera gukora iperereza ku byaha bitandukanye byakorewe muri Republika ya Demokarasi ya Congo.
Umucamanza mukuru wa CPI, Karim Khan, yavuze ko iperereza rigiye gukorwa kuri Congo, rizibanda ahanini ku mabi bikekwa ko yakorewe mu ntara ya Kivu ya Ruguru kuva mu 2022.
Karim Khan avuga ko Ibyaha byose byakorewe muri iyo ntara birimo ibyaha by’intambara by’indekamere.
Yavuze Kandi ko iryo perereza rizerekana uruhare rw’abantu batandukanye begekwaho iby’iyo ntambara.
Uyu muyobozi muri CPI akomeza asobanura ko intambara iri muri Congo, ifite imizi kuva mu 2002, igihe CPI yatangira gukora iperereza kuri icyo gihugu.
Iri perereza rya CPI muri Congo rigiye gukorwa nyuma y’uko muri Gicurasi 2023, leta ya Congo yasabye ko haba iperereza ryimbitse ku cyo iki gihugu cyita “ubujura bukorwa mu bwenge n’abasirikare b’u Rwanda n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Congo.” nk’uko ibiri ntaramakuri REUTERS babitangaza.
U Rwanda rwahakanye ko rudakorana na M23 nk’uko leta ya Congo ibirushinja, ndetse na M23 ihakana ibyo iregwa by’ubujura.
Ubwo Madamu Bintou Keita yari I New York yatangarije abari bitabiriye akanama k’Umutyango w’Abibumbye ko umutwe wa M23 winjiza akayabu kamamiliyoni ikura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice yagiye ifata, gusa Uyu mutwe wanyomoje ayo makuru ivugako Congo ari igihugu cyabo rero ko nta muntu wasahura ibye.
Nubwo Kandi igihugu cya Congo gishinja ibyo, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko impamvu intambara itarangira Ari uko bamwe mu bayobozi bakuru ndetse n’abasirikare bicyo gihugu babifitemo inyungu.
Rwanda tribune.com