Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyikirijwe imirambo ibiri y’abasirikare bayo barasiwe ku butaka bw’u Rwanda, barimo uwari umaze amezi ane mu buruhukiro bwo mu Rwanda, kuko kiriya Gihugu cyari cyamwihakanye.
Iyi mirambi yashyikirijwe Guverinoma ya RDCongo, binyujijwe mu itsinda ryihariye rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu kareer rizwi nka EJVM.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, ubwo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’inzego zisanzwe bwashyikirizaga ubwa Congo ndetse na EJVM iyi mirambo.
Iyi mirambo uko ari ibiri, yari iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu kanarasiwemo aba basirikare bombi barimo uherutse kuraswa.
Umwe muri aba basirikare biciwe ku butaka bw’u Rwanda, ni uwarashwe tariki 19 ugushyingo 2022 ubwo na we yinjiraga mu Rwanda ahungabanya umutekano w’u Rwanda akaza kuraswa.
Uyu musirikare warashwe saa saba z’ijoro, yari yambutse umupaka uzwi nka petite barrière muri Rubavu, agatangira kurasa ku minara y’Ingabo z’u Rwanda na we ahita araswa n’uburinzi bwa RDF mbere yuko agira uwo ahungabanya.
Kuva icyo gihe ubutegetsi bwa Congo bwari bwamwihakanye, ndetse umurambo we wari ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi kugeza kuri uyu wa Kabiri ubwo yashyikirizwaga Igihugu cye.
Undi murambo w’umusirikare washyikirijwe ubutegetsi bwa Congo, ni uherutse kuraswa mu cyumweru gishize, tariki 04 Werurwe 2023.
Uyu na we yarashwe ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa ku basirikare b’u Rwanda bari ku mipaka yombi ya Grande Barrière na Petite Barrière.
Ingabo z’u Rwanda kandi zashyikiriye iri tsinda rya EJVM, imbunda n’ibindi bikoresho ndetse n’impuzankano by’aba basirikare barashwe.
RWANDATRIBUNE.COM