Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezidanse y’Afurika y’Epfo bihanangirije abiyitirira amazina y’umukuru w’igihugu, ndetse bakanakoresha ifoto ye mu kwaka amafaranga, ko babihagarika, banasa abaturage kwirinda abo batekamutwe bari gukoresha uburiganya mu kwiba iby’abaturage.
Muri iri tangazo banditse bavuga ko Perezida nta mafaranga ari gusaba, ubutumwa bwose bazabona bwaba buciye kuri imeri Ibaruwa cyangwa se uzabahamagara kuri Terephone ko byose biri gukoreswa n’abateka mutwe bamwiyitirira.
Mu nkuru zatambutse mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo ngo muri iki gihugu hakomeje gukwirakwira ibyaha by’ikoranabuhanga no kwiyitirira abandi, kuburyo baize gufata intera iteye ubwoba.
Icyakora ntihigeze hatangazwa ubwoko bw’uburiganya buri gukorwa cyangwa se impamvu ab bantu bari kugaragaza mu kwaka aya mafaranga, gusa batangaje ko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.
Ibiro bya Perezidanse ya Ramaphosa bitangaza ko umuntu wese waba yarakiriye ubutumwa cyangwa akaba yaramaze gutanga amafaranga kubayamwatse agomba guhita atanga Raporo kunzego zishinzwe umutekano zimwegereye.
Ibyaha by’ikoranabuhanga byafashe indi ntera mu gihe iki gihugu gisa n’icyateye imbere mu ikorana buhanga, n’ubujura buryifashishije niko bwagiye butera imbere.