Depite Gratien Iracan w’igihugu cya congo yamaganye uruhare rwa guverinoma, n’ubwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasiya congo bukozwe n’inyeshyamba.
Ni ibikubiye mu ibaruwa yoherereje Minisitiri w’intebe Judith Suminwa ku wa kabiri, tariki ya 18 Kamena, yandikiwe Minisitiri w’intebe Judith Suminwa, uyu muyobozi watowe ufite inkomoko muri Bunia mugace ka Ituri.
Yavuze ko atumva uburyo haba ubwicanyi guceceka no kudakora kwa Guverinoma ikarebera ntigire icyo ikora kuri ubwo bwicanyi.
Umwe mu banyamuryango ba Ensemble pour la République yavuze ko bitumvikana ukuntu habayeho ubwicanyi bukurikiranye mu karere ka Beni-Lubero mu minsi icyenda yose hakabura inzego z’umutekano zishobora guhagarika ibyo bitero byagabwe muri ibyo bice.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere tariki ya 17 Kamena, Moussa Faki Mahamat yamaganye byimazeyo ibitero bya ADF mu karere ka Beni-Lubero, byahitanye ubuzima bw’abantu 150 kuva mu ntangiriro za Kamena, harimo niura 42 baguye mu gitero cyabaye ku wa kane tariki ya 13 Kamena.
Rwandatribune.com