Depite Josue Mufura wo mu nteko ishingamategeko ya Repubulikaiharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko FARDC nikomeza gutsindwa na M23 azakoresha uko ashoboye kose igisirikare giseswe.
Ibi Depite Mufura yabitangaje kuri uyu 27 Gicurasi 2022, nyuma yo kubona uko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi bya Teritwari za Rusthuru na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Depite Mufura avuga ko M23 nikomeza kurusha FARDC imbaraga atazegura gusa, ahubwo azakoresha uko ashoboye kose igisirikare cya FARDC giseswe. Kubwe ngo Igisirikare cya FARDC aho kugira ngo gikomeze gusebya igihugu cyabo cyaseswa kikavaho burundu.
Depite Mufura avuga ko FARDC irwanya bya cyane cyane ko ngo, atumva ukuntu abarwanyi batagera ku bihumbi 5 ba M23 bakwirukansa abasirikare b’igihugu bafite ibyangombwa byose by’urugamba.
Kuva imirwano hagati ya M23 na FARDC yakubura mu ntangiriro z’iki cyumweru , UNCHR itangaza ko abarenga 80,000 bamaze guhunga bava mu byabo.
Hari makuru avuga ko FARDC imaze gutakaza abasirikare barenga 80, barimo aba Colonel 2 n’umwe ufite ipeti rya Major.
Mudahemuka Camille
Aho kugirango agisese se yasabye nawe akajya ku rugamba.
Aka ni agasuzuguro. Ivuzivuzi ryabakonhomani.
Azi ubwenge yakwitegereza M23 na GUMINO bakamufasha kugarura amahoro