Mu ibarura ry’abahitanywe n’izi nyeshyamba zivuga ko ziharanira iterambere rya Congo (CODECO), mu nkambi ya Blanquette, ibarizwa mu murenge wa Banyali Kilo muri Teritwari ya Djugu ryagaragaje ko umubare w’abapfuye ugeze ku 115.
Umubare w’agatenyo watangajwe na Sosiyete sivile, nyuma yo gutahura imirambo myinshi kuri uyu wa 10 Gicurasi. Iyi mirambo y’abasivile bari bashimuswe n’inyeshyamba ubwo zateraga mu nkambi, havumbuwe imirambo 52 yiyongera kuyari yabonywe ku cyumweru none igeze ku 115.
Imiryango itegamiye kuri Leta yamaganiye kure iby’ibyo bitero, Denis Masiko, perezida w’umuryango utegamiye kuri leta wa Mungwalu no mu nkengero zaho yatangaje ko abasivili bashimuswe bakoreshwa mu gutwara ibicuruzwa byasahuwe n’izo nyeshyamba mbere yo kwicwa.
Yakomeje avuga ko hari umubare munini w’abasiviri bagera kuri 93 batwaraga ibiribwa by’aba barwanyi babijyana aho ikigo cy’izinyeshyamba kiri nyamara abo bose barishwe Leta ya Congo irebera.
Kuwa mbere izi nyeshyamba zagabye igitero giteye ubwoba cyagejeje ku wa kabiri aho abantu bimuwe i Lodda, muri Gurupoma ya Dzina, umurenge wa Walendu Pitsi.
Iki kigo giherereye mu birometero 70 mu majyaruguru y’umujyi wa Bunia , Teritwari ya Djugu, mu ntara ya Ituri .
Nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru, umuvugizi wa FARDC muri i Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yatangaje ko iheruka kwica abantu barenga 50 muri Teritwari ya Djugu, nyuma y’imirwano yabaye hagati y’inyeshyamba za CODECO na FARDC.
Umuhoza Yves