Igisirikare cya DR Congo cyemeje ko kiri gufashwa n’icya Uganda mu bitero ku mutwe w’iterabwoba wa ADF, amakuru yakiriwe na bi na bamwe mu banyecongo.
Itangazo ry’igisirikare ya DR Congo ryo kuwa kabiri nijoro rivuga ko “ubu ingabo zidasanzwe za Congo zifashijwe n’imitwe y’ingabo zidasanzwe ya Uganda zigiye guhiga no kugenzura akarere, zisukura zikanacunga umutekano mu gace k’ibirindiro bya ADF karashweho ibisasu mu gitondo.”
Nk’uko umunyamakuru wigenga yabitangaje ngo ibitero by’ibisasu biremereye byumvikanye kuwa kabiri mu duce twa Watalinga na Kichanga hafi ya y’umupaka wa Uganda muri Kivu ya Ruguru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere, Patrick Muyaya umuvigizi wa leta ya Congo yavuze ko “nta basirikare ba Uganda bari ku butaka bwa RDC”, nubwo yavuze ko “hari ukuvugana guhoraho hagati y’ingabo n’abashinzwe iperereza” b’ibihugu byombi.
Kuwa kabiri nijoro, abicishije kuri Twitter, Muyaya yavuze ko “nyuma yo kubyiga, byumvikanyweho gukomeza ibitero byimbitse bihuriweho n’ingabo z’ibihumbi byombi mu gusukura ibirindiro by’abaterabwoba byarashweho.”
Abanyecongo bamwe bagaragaje ko batishimiye ko ingabo za Uganda zigaruka ku butaka bwa DR Congo, umwe yavuze ko ari “ikimwaro ku gihugu”, yongeraho ati “umuvigizi wa leta ubeshya mu ruhame.”
Undi yanditse ati: “…Biraboneka ko mutagenzura ibintu. Abanya-Uganda nibo bagenzura byose, mwebwe murasubiza gusa. Nibo bagena uko ibintu biri kugenda hano iwacu.”
Undi yagize ati: “Nawe kandi Muyaya, urafata abanyecongo nk’ibicucu, ejo wahakanye ko ingabo za Uganda ziri muri RDC, none reba uyu munsi.”
Ku cyumweru, umunyecongo wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Denis Mukwege, yari yatangaje ubutumwa bwamagana kwemerera ingabo za Uganda kwinjira muri Congo.
Mu kwezi kwa gatandatu, ubwo ba Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo na Yoweri Museveni wa Uganda bahuriraga ku mupaka wa Mpondwe w’ibihugu byombi bemeranyije ubufatanye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.
Gusa ubwumvikane bwabo ntibwari bwagenye igihe n’uko ibyo bikorwa bizakorwa.
Uganda imaze iminsi yibasiwe n’ibitero by’ubwiyahuzi byahitanye abantu ivuga ko bikorwa n’umutwe wa ADF, mu gihe ibyo bitero byo byigambwe n’umutwe wa Islamic State.
Ingabo za Uganda n’iza Congo si ubwa mbere zifatanyije kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, mu 2017 zafatanyije kurwanya umutwe wa LRA wa Joseph Kony
Kuyobora Zaire ntibyoroshye.
Mukwege na Fayulu na LUCHA bazajye i Beni bahangane na ADF. niba batizera FARDC