Mu gihugu cya DR Congo mu mujyi wa Matadi imfungwa zigera kuri 737 zatorotse gereza ya Matadi ndetse zica umwe mu bapolisi wageragezaga kuzitangira ngo zidatoroka.
Inkuru dukesha ikinyamakuru cya BBC ivuga ko izi mfungwa zatorokeshejwe n’abantu 2 bari bitwaje intwaro bateye iyi gereza izi mfungwa zari zifungiyemo maze bakayifungura maze imfungwa zose bakazisohora gereza igasigara yambaye ubusa.
Amakuru ya BBC avugako imfungwa zigera kuri 300 nyuma yo gufungurirwa muri gereza ngo zidatoroka, zasatiriye abapolisi barimo bararasa hejuru bagirango bakumire izi mfungwa zireke gutoroka, izi mfungwa zikaba zarasatiriye aba bapolice maze zibambura intwaro zabo zinicamo umu-police umwe.
Ubuyobozi bw’iyi gereza bwatangaje ko iyi gereza yari ifungiyemo imfungwa zigera kuri 737 ariko ubundi ubusanzwe iyi gereza yemerewe kwakira imfungwa zitarenze 150 gusa, igihugu cya Congo kikaba ari kimwe mu bihugu byo kw’isi gikomeje kurangwamo n’ibinjyanye n’umutekano muke cyane.
Nyuma y’uko habaye ibitero byahitanye aba-Congomani batari bake bigabwe n’umutwe wa M23 hakaba hakomeje kwiganza Ibikorwa by’iterabwoba muri iki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.
Kanda hano hasi urebe izindi nkuru mu buryo bw’Amashusho