Dr Denis Mukwege umwe mu bavuga rikijyana wo muri Congo yantenze bikomeye ubwicanyi bwakoze n’ingabo za Leta kuwa 30Kanama anasa ko abakoze iki kintu bagezwa mu nkiko bakaryozwa amahano bakoze’ kandi Leta igasaba imbabazi abanyagihugu bahemukiwe.
Ibi yabivuze mu ijambo rye ubwo yatangazaga ko yamaganiye kure ibikorwa by’ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za Leta zakabaye zirinda umutekano w’abaturage ariko bakaba aribo babica bene kariya kageni. aboneraho no gusaba Leta ko yasaba imbabazi kuko yakoze amabara atarigeze abaho kuri iyi si.
Uyu mugabo yongeye ho ko inzego z’umutekano zo muri Congo zigomba kuvugururwa ndetse zikanonosorwa neza kuburyo zireka kuba nk’inyeshyamba cyangwa se abacanshuro bakaba abanyagihugu kandi bagikunda bakagikorera
Yongeyeho ko abishwe benshi bazize Imyemerere yabo ndetse agaragaza ko iki kintu kitari gikwiriye kubaho muri Congo. Yongeye ho ko Leta igomba gutegura icyunamo mu gihugu hose kugira ngo abazize ubusa bishwe na Leta nabo bahabwe icyubahiro.
Leta yatangaje ko abiciwe mu mujyi wa Goma ari 43 naho 56 barakomereka mu gihe Kivu Barometer yo itangaza ko kuwa 30 hishwe abasivile 50 naho abarenga 100barahakomerekera.
Nyuma y’uko hishwe abo bantu ariko hahise hatangazwa ko urukiko rwatangiye gukurikirana, abagize uruhare muri iryo yicwa ry’abantu harimo Ephrem Bisimwa ufatwa nk’umuyobozi w’uyu mutwe bivugwa ko washakaga guteza umutekano mucye mu mujyi.