Dr Denis Mukwege, umuganga wamamaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubwo kuvura abagore basambanijwe n’inyeshyamba akanabihererwa igihembo cy’amahoro (Nobel Prize) yasabye ko abasirikare ba MONUSCO bagize uruhare mu kurasa mu baturage bigaragambya nabo babiryozwa.
Mu itangazo yageneye itangazamakuru, Dr Mukwege yavuze ko arambiwe kubona abasirikare 3 ba MONUSCO biciwe muri iyi myigaragambyo aribo barimo kuvugwa gusa, mu gihe bari abenegihugu barenga 15 bishwe n’amasasu kandi nta mbunda bafite bo ntihagire ikivugwa na gito.
Kubwa Mukwege, ngo abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bihanganishije imiryango y’aba bakozi ba UN gusa, birengagiza iy’abagore n’abana barashwe n’abakozi b’ubu butumwa babaziza gusa ko barimo kwigaragambya.
Yagize ati:”Abantu benshi barimo kubabazwa n’aba bakozi ba UN, abo kandi nibo barashe amasasu ku bavandimwe bacu b’Abanyekongo. Ni ukuri kubabaje !. Kubabazwa n’abantu bamwe ukirengagiza abagore n’abana barashwe amasasu n’aba basirikare bazira gusa ko ngo barimo kwigaragambya?”
Kuva kuwa Mbere Tariki ya 25 Nyakanga 2022 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo harimo kubera imyigaragambyo karundura yamagana Ubutumwa bw’Umuryngo w’Ababibumbye bashinja kudatanga umusarsuro mu kubungabunga amahoro no guhangana n’imitwe y’inyeshyamba yigize akaraha kajyahe.
Iyi myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye nka Goma, Butembo, Uvira , Beni n’ahandi bimaze kwemezwa ko abagera kuri 15 barimo abapolisi 2 n’umusirikare 1 ba MONUSCO bayiguyemo nk’uko imibare iheruka gutangazwa na Patrick Muyaya uvugira guverinoma ya Congo Kinshasa ibeyerekana